Byarantunguye cyane - Anita Pendo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Anita Pendo yegukanye igihembo mu bihembo bya 'Ladies Media Awards 2023' byatangiwe muri Ghana, yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye.

Ibi bihembo byatanzwe ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werruwe 2024 muri Ghana, Anita Pendo akaba yari ahatanye mu cyiciro cya 'African Female Entertainment Show Host of the Year', akaba yaje kwegukana iki gihembo ahigitse abarimo; Delay [Ghana], Jacinta Ngobese [Afurika y'Epfo], Vanessa Marawa [Afurika y'Epfo], Azeeza Hashim [Kenya], Matela [Afurika y'Epfo], Violet Gwara [Zimbabwe], Rita Isaaka [Ghana].

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Anita Pendo yavuze ko yatunguwe no kwegukana iki gihembo.

Ati "ntabwo nari niteguye iki gihembo ntababeshye ariko Imana yari izi igihe cya nyacyo. Ndashima ubuntu, impuhwe n'urukundo rw'Imana. iri ni itangiriro."

Ibi bihembo bitegurwa na Ladies in Media Organisation byatangwaga ku nshuro ya kabiri, bitegurwa mu rwego rwo kuzirikana igitsina gore gikora umwuga w'itangazamakuru muri Afurika.

Anita Pendo yavuze ko yatunguwe cyane no kwegukana iki gihembo
Anita Pendo ashyikirizwa igihembo cye yegukanye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byarantunguye-cyane-anita-pendo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)