Byinshi ku isoko ryubuhanzi rizitabirwa n'u... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mata 2024, ni bwo Inama y'Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame. Yashyize mu myanya abayobozi banyuranye, kandi hatangazwa gahunda zinyuranye zirimo n'isoko ryo guteza imbere ubuhanzi rizitabirwa n'u Rwanda rizabera mu Mujyi wa Abidjana muri Côte d'Ivoire kuva ku tariki ya 13 kugeza kuya 20 Mata 2024.

Inyandiko zinyuranye zivuga ko kuri iri soko ry'ubuhanzi, zigaragaza ko ryashinzwe mu 1993 bigizwemo uruhare n'iserukiramuco ry'ubuhanzi n'imbyino Nyafurika 'Agence intergouvernementale de la Francophonie,'.

Ryaherukaga kubera i Abidjan ku wa 5-12 Gicurasi 2022, kuko riba buri nyuma y'imyaka ibiri. Ni ku nshuro ya 13 iri soko ry'ubuhanzi rigiye kuba, kuri iyi nshuro rizitsa cyane ku nsanganyamatsiko yubakiye ku kugaragaza uruhare rw''urubyiruko, mu guhanga udushya n'imirimo'.

Rizitabirwa n'ibihumbi by'abahanzi babarizwa mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w'u Burayi, Afurika ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ijonjora ry'abahanzi bazitabira iri soko ryubakiye ku buhanzi ryatangiye ku wa 14 Ukuboza 2023, ndetse byitezweho iri soko rizaba urubuga rwiza ku rubyiruko rw'Afurika mu kugaragaza ubumenyi bw'abo mu bijyanye no guhanga udushya.

RFI yanditse ko iri soko ry'ubuhanzi rizitabirwa n'abahanzi 63 batoranyijwe, bazagaragaza ibikorwa by'abo bishikamiye ku mbyino, ikinamico, urwenya n'ibindi.

Rizitabirwa n'amatsinda 20 y'abanyamuziki, amatsinda atandatu y'abakora urwenya, amatsinda 14 y'ababyina imbyino zigizweho n'abandi.

RFI yakomeje ivuga ko ari umwanya mwiza kuri aba bahanzi kugaragariza abashoramari ibyo bakora, barimo abajyanama b'abahanzi, abagira uruhare mu gutegura ibirori n'ibitaramo n'abandi.

Kamaté ukuriye iri soko ry'ubuhanzi, yasobanuye ko intego y'abo ari ukugaragaza ibikorwa by'abahanzi no kubahuza n'abashobora kugura ibihangano by'abo.

Yunganirwa na Hassane Kassi Kouyaté ukuriye Komite y'Ubuhanzi muri iri serukiramuco, avuga ko hafi 65% by'abitabira iri soko ry'ubuhanzi, banitsa ku ruhare rw'abo mu guteza imbere ihame ry'uburinganire.

Ati 'Yaba abagabo bakina, bandika, bayobora, impungenge zishingiye kuri ibi bibazo. Nyuma yibyo, tubona ko abaduhanze amaso, ku mugabane wacu, batangiye kwifuza rwose kwinjiza tekinoloji nshya mu byo baremye.'

 

Kuva ku wa 11-13 Ukuboza 2023, komite ishinzwe gutegura isoko ry'ubuhanzi yakoze inama yabereye mu Mujyi wa Abidjan yanogeje imitegurire

 

U Rwanda rwatumiwe nk'Umushyitsi w'Icyubahiro muri iyi nama ishamikiye ku isoko ry'ubuhanzi



 

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro yateranye ku wa 3 Mata 2024 Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141609/byinshi-ku-isoko-ryubuhanzi-rizitabirwa-nu-rwanda-umushyitsi-wicyubahiro-muri-cote-divoire-141609.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)