Chryso Ndasingwa utegerejwe muri BK Arena yaz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chryso Ndasingwa yazegurutse imihanda ya Nyamirambo avuga inkuru nziza ya Yesu Kristo yanyujije mu ndirimbo ye nshya yise "Inkomoko" yasohokanye n'amashusho yayo, akaba aririmbamo ko "Nkomoka kuri Data, ndi icyaremwe gishya. Navutse ubwa kabiri, nagabiwe ya migisha yose, nababariwe ku bw'amaraso ya Yesu.

Nogejwe ku bw'amaraso ya Yesu, nkomoka kuri Christo, ndi icyaremwe gishya, navutse ubwa kabiri, nagabiwe ya migisha yose nababariwe ku bw'amaraso ya Yesu. Nogejwe ku bw'amaraso ya Yesu, ndi umugisha ku bw'amaraso ya Yesu".

Ni indirimbo yagiye hanze mu gitondo cy'uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2024. Agaragara ari mu mihanda ya Nyamirambo agaragiwe n'inshuti ze, aririmba urukundo rutangaje rwa Yesu Kristo wamugize icyaremwe gishya ku bw'amaraso ya Yesu wamupfiriye ku musaraba. Ati "Nababariwe ku bw'amaraso ya Yesu".

Chryso agaragara ari i Nyamirambu kuri 40, akongera kugaragara ari mu marange ndetse agafata n'icyo kurya [ubanza akunda akaboga], akerekeza no mu Mujyi muri Car Free Zone hafi n'aho inyaRwanda ikorera. Aha hose aba ari kuhagenda n'amaguru arimo kuririmba "Inkomoko", gusa hari aho n'aho agaragara atega moto i Nyamirambo.

Chryso Ndasingwa wiyegereje abaturage bo mu gace ka Nyamirambo akomokamo ndetse atuyemo, yabwiye inyaRwanda ko yanditse iyi ndirimbo "Inkomoko" agamije gutanga "ubutumwa bw'ukuntu Imana yiyunze natwe muri Kristo ku musaraba." Amajwi yayo yakozwe na Boris, naho amashusho akorwa ndetse atunganywa na Oskados & Richard.

REBA HANO INDIRIMBO "INKOMOKO" YA CHRYSO NDASINGWA


Chryso Ndasingwa ari kwitegura kumurika Album ye ya mbere mu gitaramo cy'amateka yise "Wahozeho Album Launch" kizabera muri BK Arena tariki 05.05.2024. Yacyitiriye indirimbo ye yabaye intero n'inyikirizo ku bakunzi benshi b'umuziki wa Gospel, iyo akaba ari iyitwa "Wahozeho".

Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yabajijwe uko yiyumva kuba agiye gukorera muri BK Arena igitaramo cye cya mbere, asubiza ko ari inzozi ze zibaye impamo. Yagize ati "Ndumva nezerewe cyane kuko cyari icyifuzo maranye iminsi myinshi, none ndashima Imana ko yaduciriye inzira".

Album ye ya mbere agiye kumurika igizwe n'indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw'amashimwe menshi ku Mana nk'uko umwanditsi wazo abisobanura ati: "[Album] Isobanuye ikoraniro y'abantu batabarika bazanye intego imwe yo kuramya uwahozeho kandi uzahoraho".

Muri iki gitaramo Chryso Ndasingwa azaba ari kumwe n'abaramyi basizwe amavuta y'Imana barimo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries, Asaph Music International na Himbaza Club. Imiryango izaba ikinguye kuva saa kumi z'umugoroba.

Amatike yo kwinjira muri uyu mugoroba w'amashimwe uzayoborwa na Tracy Agasaro, yamaze kugera hanze, akaba aboneka kuri www.ticqet.rw. Ushobora no guhamagara nimero zikurikira bakagufasha kubona itike byoroshye; 0784237492; 0788838879; 0788622852.

Abari kugura amatike mbere y'uko igitaramo kiba bari kubyungukiramo cyane kuko ibiciro biri hasi. Itike ya Silver [mu myanya isanzwe] iragura 5,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo izaba igura 10,000 Frw. Itike ya Premium iragura 10,000 Frw mu gihe ku ku muryango izaba igura 15,000 Frw.

Itike ya Gold iragura 12,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo izaba igura 17,000 Frw. Platinum iragura 15,000 Frw mu gihe izaba igura 20,000 Frw ku munsi w'igitaramo. Itike ya Diomond wagereranya na VVIP iragura 20,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo izaba igura 25,000 Frw.


Chryso Ndasingwa umaze imyaka 3 gusa mu muziki agiye gukora igitaramo cy'amateka

Chryso Ndasingwa agiye gukora igitaramo cy'amateka muri BK Arena


Himbaza Club nabo bazifatanya na Chryso Ndasingwa muri 'Wahozeho Album Launch'


Amafoto agaragaza Chryso Ndasingwa mu ndirimbo ye nshya "Inkomoko"




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142376/chryso-ndasingwa-utegerejwe-muri-bk-arena-yazengurutse-namaguru-imihanda-ya-nyamirambo-yam-142376.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)