Cyusa Ibrahim nItorero Inganzo Ngari basuye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa bakoze kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, aho ababyinnyi, abayobozi b'iri torero ndetse na Cyusa Ibrahim wabyinnye muri iri torero mu gihe cy'imyaka itanu, beretswe ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, basobanurirwa uko umugambi wa Jenoside wateguwe kugeza ushyizwe mu bikorwa.

Basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, berekwa uko Jenoside yateguwe, ukuri kw'ayo, uko yashyizwe mu bikorwa n'ingaruka yateje, ndetse n'uko Ingabo zari iza RPA zabohoye Igihugu, zigasubiza u Rwanda n'Abanyarwanda ijambo.

Imibare igaragaza ko ¾ ari urubyiruko rutuye u Rwanda. Bituma, Guverinoma ishyira imbaraga mu kubashyira mu myanya kugirango batangire gufata inshingano.

Umuyobozi w'Itorero Inganzi Ngari, Serge Nahimana yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nk'Itorero Inganzi Ngari bungutse byinshi byubakiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, kandi biyemeza guhangana n'abagoreka amateka.

Ati 'Tugomba kujya twigisha amateka, kandi tugategura n'ibikorwa bitandukanye bifasha abantu gusura inzibutso, gusura abarokotse, gukora gahunda nyinshi zinyuranye zifasha urubyiruko kugira ngo bamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bizafasha guhangana n'abahakana, bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umukoro, rero dufite kugira ngo abo bana bamenye amateka yaranze Igihugu cyacu. Ikindi ni uko kubimenya, niho hava kurwanya iyo ngengabitekerezo kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.'

Uyu muyobozi yavuze ko guhangana n'abahakana, bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari 'umukoro wa buri munyarwanda'. Ariko kandi nk'abantu bahura na bantu benshi binyuze mu nganzo y'abo, biyemeje kwiga amateka kugira ngo bazafashe n'abandi kuyamenya mu buryo bwisumbuyeho.

Nahimana avuga ko baganirijwe uko Jenoside yateguwe nuko yashyizwe mu bikorwa, bityo kugira ubumenyi ku mateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, bigiye kubafasha kurushaho guhangana n'abagoreka amateka ya Jenoside.

Ati 'Iyo ufite ubumenyi birakorohera guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside, ubaye utazi amateka cyangwa se utarashyize imbaraga mu kubaza abakuru, ntabwo byakorohera mu rugamba rwo guhangana n'abo bose. Ni byiza ko twese cyangwa se abanyarwanda muri rusange, tumenya amateka ku buryo ba bantu bapfobya Jenoside batazagira aho bamenera.'

Nahimana yavuze ko bazakomeza gusura inzibutso za Jenoside mu rwego rwo kwiga amateka  kandi bazajya bakora ibikorwa binyuranye bigamije gufasha abarokotse Jenoside ndetse no gufasha urubyiruko kumenya amateka binyuze mu bihangano binyuranye bategura.

Umuhanzi Cuyusa Ibrahim yabaye igihe kinini mu Itorero Inganzi mbere y'uko atangira urugendo rw'umuziki we nk'umuhanzi wigenga, yabyinnye muri iri torero hagati ya 2010 na 2015, ndetse baritegura kuzahurira mu gitaramo 'Migabo Live Concert' kizaba tariki 8 Kamena 2024.

Yabwiye InyaRwanda ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, byamufashije kurushaho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhanzi warokokeye mu Karere ka Kamonyi mu Majyepfo y'u Rwanda, avuga ko urubyiruko rufite umukoro wo guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside.

Ati 'Urubyiruko ndarusaba kudaha agaciro abapfobya cyangwa abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari abashaka kudusubiza mu mateka mabi twaciyemo.'

Yasabye abarokotse Jenoside gukomeza urugendo rwo kwiyubaka. Ati 'Ndakangurira abarokotse Jenoside ko uburyo bwiza bwo gusubiza ababiciye cyangwa abatabifuriza ineza, ari ugukora cyane tukiteza imbere ku buryo uwakwifurije gupfa akubona ubayeho neza mu buryo atifuzaga; ikindi uwashatse ku kwica ugahindukira ukamuha amata! Nta mugayo urenze uwo.'

Uyu muhanzi anavuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byamusigiye umukoro wo 'kwiga amateka nkayamenya kurushaho kugirango nzabone uko ndaga abana banjye amateka yo hambere bityo nabo bazayarage abazabakomokaho kugirango ibyabaye bitazasubira ukundi'.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi magana biri na mirongo itanu (250,000). 

Aha hakaba ari ku gicumbi cy' imiryango y'abarokotse Jenoside, abavandimwe n'inshuti bahurira bibuka ababo.

Nk'ahantu ho kwibukira no gutanga inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda, urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyira imbaraga mu kwigisha abantu ububi bwa Jenoside n'ubundi bwicanyi ndengakamere mu rwego rwo kurinda ko yakongera kubaho ukundi.

Mu gihe cy'iminsi ijana yo Kwibuka, abasura uru rwibutso basabwa gusiga ubutumwa bwo kwibuka mu gitabo cyagenewe abashyitsi, mu rwego rwo gukomeza Kwibuka abazize Jenoside no gutera imbaraga abayirokotse.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rugizwe n'ibice bitatu bisurwa, igice kinini ni ikivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari igice cyagenewe kwibuka abana bazize Jenoside n'igice kigaragaza amateka ya Jenoside yakozwe mu bindi bihugu kw'Isi.

Hari ibindi bice nkaho abantu bashobora kwigira amateka bakoresheje ikoranabuhanga, ubusitani ndetse n'imva rusange zishyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside. Ibi bice byose bitanga inyigisho ku basura urwibutso.

Ababyinnyi b'Itorero Inganzo Ngari basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi


Inganzo Ngari biyemeje guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi


Inganzo Ngari bavuze ko bazajya bategura ibikorwa bigamije gufasha urubyiruko kumenya amateka







Cyusa Ibrahim [Uwa Gatandatu uturutse iburyo] yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza gutwaza mu rugendo rwo kwiyubaka





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142446/cyusa-ibrahim-nitorero-inganzo-ngari-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-amafoto-142446.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)