Denis Kagiraneza wahoze mu batavuga rumwe na Leta yavuze inzira ibigarasha bikoresha mu gushaka gusenya u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Deus Kagiraneza wabaye Perefe wa Ruhengeli ndetse n'umudepite mu Inteko Ishinga amategeko ahagarariye FPR, nyuma akaza guhunga igihugu akongera akagaruka yasobanuye byinshi mu nzira ya politiki irwanya ubutegetsi yabayemo.

Ibi byose Deus Kagiraneza yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radiyo iJwi rya Diaspora One Nation Radio.

Kagiraneza yasobanuye ko yahunze mu mwaka wa 2000 kandi ko icyo gihe hari abantu babarizwaga muri FPR ariko bashaka ubutegetsi ku nyungu zabo bitanyuze mu muryango wa RPF Inkotanyi. Aha yatunze agatoki Pasteur Bizimungu wanegujwe muri uwo mwaka ndetse na Kayumba Nyamwasa wari umukuru w'ingabo bombi bakaba abarateranyaga inzego ndetse bagumura abahoze ari abakada ba FPR-Inkotanyi.

Kagiraneza yahungiye mu Bubiligi nyuma yihuza n'abarwanya ubutegetsi, ariko nyuma aza gusanga ari igihe cyo kubaka u Rwanda aho kururwanya nuko arataha.

Mu batavuga rumwe n'u Rwanda, Kagiraneza yavuzeko harimo ibice byinshi kandi nabo batavuga rumwe. Aha ayatanze urugero rwabo yise Abaparmehutu akaba ari abamunzwe n'ingengabitekerezo ya Hutu Power ndetse n'abakoze Jenoside batumva ko umututsi yaba mu gihugu. Yongeyeho ko aba bafite n'inshuti mu butegetsi bwo mu Bubiligi. Yongeyeho ko bayonse mu maraso ko abana babo aribo wenda umuntu yareba uko akiza iyo ngengabitekerezo.

Igice cya kabiri cy'abagize ibigarasha, harimo abavuye mu Rwanda bakoze ibyaha bakaba batinya kugaruka ngo batazashyikirizwa ubutabera, yongeyeho ko muri aba abenshi bagumuwe na Kayumba Nyamwasa ndetse na Bizimungu Pasiteri.

Igice cya gatatu cy'ibigarasha ni abari bafite ibitekerezo ariko bagasanga ibyo basabaga byaragezweho, bagasigara banenga gusa, Aha yatanze urugero rwuwavugaga gukuraho igihano cy'urupfu ariko cyavuyeho uwabisabaaga akabura indi turufu akoresha. Undi ushaka kuvuga amajyambere nyamara u Rwanda rutera imbere bityo akaba nta gipimo yabona cy'amajyambere we avuga kuko abivuga mu magambo Atari uko yabishyira mu bikorwa.

Aha yatanze urugero rwa Joseph Ngarambe rimwe na rimwe uvuga ibitekerezo by'ubukungu ariko akagendera ku bihuha mu busesenguzi bwe, niyo mpamvu yitandukanyije na Kayumba Nyamwasa akihuza na Theogene Rudasingwa kuko bose nta murongo ugaragara kandi ufatika wa politike baba bafite.

Kagiraneza yongeyeho ko biborohera kunenga ariko ubabajije uburyo babikoramo nta gisubizo bakubonera. Ngo bigeze no kugira igitekerezo nyuma yo kubonako batatsinda u Rwanda mu ntambara rwo kugura ubutaka bituranye n'u Rwanda mu bihugu byose bidukikije maze bakahashyira ibikorwaremezo ariko basanga ari inzozi baba barimo.

Hari n'abandi biyemeje ku rwanya u Rwanda barurimo ngo bagakora ubucuruzi bari imbere mu gihugu.

The post Denis Kagiraneza wahoze mu batavuga rumwe na Leta yavuze inzira ibigarasha bikoresha mu gushaka gusenya u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/denis-kagiraneza-wahoze-mu-batavuga-rumwe-na-leta-yavuze-inzira-ibigarasha-bikoresha-mu-gushaka-gusenya-u-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=denis-kagiraneza-wahoze-mu-batavuga-rumwe-na-leta-yavuze-inzira-ibigarasha-bikoresha-mu-gushaka-gusenya-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)