Dicel Security yashyize ku isoko ry'umurimo abakozi 102 bacunga umutekano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 18 Mata 2024. Abacyitabiriye bayatangiye ari 105 barimo abasore 87 n'abakobwa 18, gusa ku bw'impamvu zitandukanye batatu ntibabashije kuyarangiza.

Mu masomo bahawe harimo ay'ubwirinzi, kurwanya iterabwoba n'ibindi byaha, ubumenyi ku mategeko, ubumenyi ku ntwaro n'ibiturika, gukumira no kurwanya inkongi, akarasisi, ubumenyi ku gusaka no gutanga serivisi inoze.

Bahuguriwe kandi gukora raporo ku byabaye birimo n'ibyaha, gukunda igihugu n'imyitwarire ndetse n'indangagaciro, gutanga ubuvuzi bw'ibanze, amategeko ngendamyitwarire ndetse no kwita ku isuku n'isukura.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe amahugurwa mu ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano w'ibikorwaremezo n'ibigo byigenga bicunga umutekano, SP Bernard Gatete, yibukije abarangije amahugurwa ko akazi bagiyemo gasaba kurangwa n'ikinyabupfura cyinshi.

Ati ''Kirazira ku muntu ushinzwe umutekano kurya ruswa. Kirazira ku muntu ushinzwe umutekano kurangara. Iyo uri mu kazi, ikiba cyakujyanye ni akazi, ntabwo ari ukuvugira kuri telefoni, gushyira 'ecouteurs' mu matwi, kujya kuri radio ngo usabe indirimbo kuri radio, si ukumva 'YouTube'; ni ugushyira umutima ku kazi.''

Habumugisha Jean d'Amour wahawe igihembo cy'uwagize amanota menshi, yavuze ko icyabimushoboje ari ukugira ikinyabupfura, asaba na bagenzi be kuzagikomezanya mu kazi bazakora kuko ari cyo cya mbere kizakababashisha.

Ati ''Ni ibintu biba bigoye cyane kuba wahiga abantu 102, ariko byose nabishobojwe n'ikinyabupfura ndetse no kubaha abarezi bacu batuyobora. Nta kintu wageraho udafite ikinyabupfura. Inama nabagira ni ukugira ikinyabupfura, ni cyo gihatse byose.'

'Imyitwarire myiza haba mu bantu mukorana muri rusange, ndetse no mu bandi bantu muri rusange. Ntabwo umutekano tugiye kuwucungira abo dushinzwe gusa, tugiye kuwucungira n'Abaturarwanda muri rusange.''

Zaninka Léontine yanenze abavuga ko abakobwa bajya muri uyu mwuga baba bagiye kwicuruza, avuga ko we azawukora neza nk'uko yabitojwe kuko anafite inshingano agomba kuzuza zo gutunga umuryango we.

Ati ''Hari benshi baje kuduca intege cyane, tugiye ku maposita gukora imenyerezamwuga, baduca intege cyane ngo umuntu ugiye muri aka kazi aba ari indaya, baduca intege cyane ko tutazabishobora, ariko njyewe nk'intego nihaye nk'umukobwa wavuye mu cyaro mfite icyo naje gushaka, ndumva mfite intego yuko ngomba kwiteza imbere.''

Umuyobozi Mukuru w'agateganyo muri Dicel Security Company Ltd, Karekezi S. Straton, yasabye abarangije aya mahugurwa kuzahagararira neza iki kigo, akazi bagiye koherezwamo bakagakorana ikinyabupfura bagaragaje ubwo bari bari mu mahugurwa.

Ati ''Muzerekane ko muri abanyamwuga, muzakomereze aho kuko mugiye kujya mu kazi, mugiye gukorana n'abakiliya, muzakomeze mube abambasaderi ba Dicel kuko ni yo myitozo mwakoze kugira ngo mukore inshingano zanyu neza.''

Dicel Security Ltd iri mu bigo bikomeye mu Rwanda bimaze kuba ubukombe muri uyu mwuga. Imaze gushyira ku isoko ry'umurimo abacunga umutekano 1790, kongeraho 102 barangije amahugurwa none.

Iki kigo gifite umwihariko wo gukora akazi kinyamwuga. Yashyizeho n'ishami rishinzwe gukurikirana abakiliya umunsi ku wundi, abarikoramo bakaba barashyiriweho imodoka zibajyana aho abakiliya b'iki kigo bakorera umunsi ku wundi, ku buryo abagira ikibazo giturutse ku mukozi bahawe bahita bafashwa kugikemura.

Abacunga umutekano bo muri Dicel kandi bashyiriweho abakozi bashinzwe kubakemurira vuba ibibazo bashobora kugira bari mu kazi. Hanagendewe ku kuba ikiguzi cy'imibereho kiri kwiyongera umunsi ku wundi, iki kigo giteganya ko nibura mu mezi atatu ari imbere kizakora uko gishoboye, kikongera umushahara w'abacunga umutekano bacyo kugira ngo babashe kubaho mu buzima bujyanye n'igihe.

Bahawe amahugurwa arimo n'ay'ubwirinzi
Bakoze akarasisi ka gisirikare mu kwerekana amwe mu masomo bahawe
Habumugisha yahawe igihembo cy'uwagize amanota menshi kurusha bagenzi be
Niyokwizerwa Anoiritte yahembwe muri batatu ba mbere bitwaye neza
Basabwe kuzirinda ibirimo ruswa n'ibindi bitari ibikorwa bya kinyamwuga
SP Bernard Gatete yibukije abasoje amahugurwa ko akazi bagiye kujyamo gasaba umuntu kurangwa n'ikinyabupfura cyinshi
Karekezi yasabye abasoje aya mahugurwa kuzahagararira neza iki kigo
Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Dicel Security Ltd bakurikiye iki gikorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dicel-security-yashyize-ku-isoko-ry-umurimo-abakozi-102-bacunga-umutekano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)