Gateka Esther Brianne umaze kubaka izina mu ruganda rw'imyidagaduro nka Dj Brianne kubera ubuhanga bwe mu kuvangavanga imiziki, agiye kubagwa.
Uyu mukobwa uheruka kwinjira mu itangazamakuru aho akorera Isibo Radio, agiye kubagwa uburwayi bwo mu nda.
Amakuru agera ku Kinyamakuru ISIMBI ni uko Dj Brianne agiye kubagwa ku gifu bagakuraho ibinure biriho kuko byabaye byinshi.
Akaba agiye kubagirwa ku Bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gace ka Muhabura (Muhabura Wing).
Dj Brianne ugiye kubagwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2024, biteganyijwemo ko 'operation' imara hafi amasaha 8, nyuma ni bwo abantu be bashobora kumubona.
Dj Brianne ni umwe mu gitsina gore kirwanyeho akaba amaze kugira aho agera mu gihe hari igihe yagezemo nta cyizere cy'ubuzima bitewe n'ubuzima bushaririye yakuriyemo ari naho yakuye igitekerezo cyo gushinga umuryango yise La Perle Foundation wita ku bana bari mu buzima bwo ku muhanda.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/dj-brianne-agiye-kubagwa