DJ Sonia mu gahinda ko kubura musaza we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa yasangije abamukurikira, yagaragaje ko ari kunyura mu bihe bitamworoheye kubera kubura musaza we bamaze no guherekeza. Yagize ati: 'Sinzigera nkwibagirwa musaza wanjye.'

Benshi mu bakurikira uyu mukobwa bifatanije na we bifuriza iruhuko ridashira musaza we witwaga Patrick, banaboneraho kwihanganisha DJ Sonia n'umuryango we mu bihe bitoroshye.

DJ Soni yabonye izuba kuwa 31 Ukwakira 1998, avukira mu Karere ka Huye kuri se witwa Pio Nkubito na Mathilde Mukarutesi.

Ni umwe mu bakora umwuga wo kuvanga umuziki bari ku ruhembe rw'imbere by'umwihariko mu bari n'abategarugori, akaba kandi akorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) nka DJ ariko na none nk'umunyamakuru.

DJ Sonia uri mu bakobwa bamaze kugwiza ibigwi mu myidagaduro ari mu bihe bitoroshye byo kubura musaza we Benshi bakomeje gufata mu mugongo DJ Sonia ari na ko bifuriza kuruhukira mu mahoro umuvandimwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141613/dj-sonia-mu-gahinda-ko-kubura-musaza-we-141613.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)