Dr Usta Kaitesi yahumurije imiryango itari iya Leta yahahamuwe n'umushinga w'itegeko mushya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y'igihugu, ubwo yavugaga ku ngingo zirimo iya 13 y'umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta, irebana n'igenzura ry'ibikorwa n'imikoreshereze y'imari.

Agace ka mbere k'iyi ngingo kavuga ko RGB ishobora gutegeka umuryango gukoresha igenzura ry'ibikorwa by'umuryango n'iry'imikoreshereze y'imari mu gihe kitarenze iminsi 90, uhereye ku munsi uboneyeho urwandiko rubisaba.

Igice cya kabiri kigira kiti 'Ikiguzi cya serivisi y'ubugenzuzi bw'ibikorwa byawo n'iry'imikoreshereze y'imari cyishyurwa n'umuryango wakorewe ubugenzuzi mu gihe iryo genzura ryakozwe n'ubugenzuzi buvuye hanze y'umuryango.'

Indi ngingo igibwaho impaka ni iya 8 mu gace kawo ka 1, ivuga ko umuryango udakwiye kurenza 20% by'ingengo y'imari igenewe ibikorwa byawo bya buri munsi muri gahunda z'ibikorwa bidafitiye inyungu abo ugamije gufasha.

Agace kayo ka 3 kavuga ko umuryango uteganya gukoresha amafaranga arenze 20% by'ingengo y'imari yawo igenewe ibi bikorwa bidafitiye inyungu abo ugamije gufasha, ugomba kubanza kubitangira impamvu mu nyandiko ishyikirizwa urwego.

Umuhuzabikorwa w'umuryango CLADHO, Murwanashyaka Evariste yatangaje ko ingingo z'uyu mushinga zinyuranye n'Itegeko Nshinga kuko ngo ridaha imiryango ubwigenge yari isanganwe.

Murwanashyaka, ashingiye ku gace ka 2 k'ingingo ya 13, yagize ati 'Twabonye rifite ibintu byinshi bitubangamiye. Mbere na mbere iyo urebye n'ibirimo, ubona binyuranyije n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda. Ntabwo rizaduha uburenganzira nk'imiryango itari iya Leta, ahubwo tuzaba tumeze nk'ibigo bya Leta.'

Umuyobozi w'umuryango Never Again Rwanda, Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph, yagaragaje ko ubwo uyu mushinga wategurwaga, RGB itabanje gutega amatwi imiryango itari iya Leta kugira ngo yumve ibitekerezo byabo.

Ingingo ya 41 y'uyu mushinga ivuga ko 'umuryango unaniwe guhagarika by'agateganyo cyangwa gukuraho umwe mu bagize ubuyobozi bwawo uba ukoze ikosa, uba ukoze ikosa kandi urwego [RGB] ruhagarika by'agateganyo cyangwa rugakuraho umwe cyangwa benshi mu bagize ubuyobozi bwawo.'

Dr Ryarasa yavuze ko hari uwayikoresha nabi, agira ati 'Ikibazo kiri muri iri tegeko ni uko, iyo ukora itegeko uba ureba ejo hazaza. Ubu dufite ubuyobozi bwiza ariko hari undi ushobora kuza, agakoresha rya tegeko, akarangiza sosiyete sivile mu gukora ubuvugizi, undi agakoresha iryo tegeko, akirukana uwo ari we wese yumva ko batabyumva kimwe. Ni ho ruzingiye.'

Umuyobozi w'umuryango Legal Aid Forum w'abunganizi mu mategeko, Me Kananga Andrews yagaragaje ko afite impungenge y'uko uyu mushinga ubaye itegeko, ushobora gutuma hari imwe mu miryango itari iya Leta yahagarika ibikorwa byayo.

Me Kananga yagize ati 'Imiryango myinshi izafunga. Hari ibishingirwaho bagiye bashyiraho by'ubugenzuzi. Nta muntu urwanya ubugenzuzi ariko byagora cyane cyane imiryango mito mito. Ibisabwa ubwabyo byikubye inshuro zingahe ibyari bisanzwe.'

Dr Kaitesi yatangaje ko Leta y'u Rwanda itubakiye ku mahame yo kubuza uburenganzira imiryango itari iya Leta, asobanura ko ahubwo yubakiye ku mahame akomeye yo kubazanya inshingano, arimo ingingo yo gukemura amakimbirane muri iyi miryango.

Yagize ati 'Kubazanya inshingano, ntabwo byakabaye bikwiye ko sosiyete sivile ari yo ibangamiwe n'amategeko yo kubazanya inshingano kuko bibaha uburenganzira bwo kuzitubaza natwe Leta ariko ntibazitubaza badafite umuco wo kwibaza inshingano ubwabo.'

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzasuzumwa na Komisiyo ibishinzwe mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda mbere yo kuwufataho umwanzuro. Imiryango itari iya Leta yatanze ibitekerezo ku ngingo yifuza ko zahinduka, cyane cyane izivugwa haruguru.

Me Kananga yavuze ko hari imiryango izafunga imiryango mu gihe uyu mushinga waba itegeko
Dr Kaitesi yagaragaje ko imiryango ibangamiwe n'uyu mushinga idashaka kubazwa inshingano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntibikwiye-ko-sosiyete-sivile-ibangamirwa-no-kubazanya-inshingano-dr-kaitesi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)