EDCL yagowe no gusobanura iby'ubutaka budakenewe bwaguzwe ku rugomero rwa Nyabarongo II - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL) gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu.

Muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 hagaragaramo ko mu kubaka urugomero rwa Nyabarongo ya kabiri, hagiye hakoreshwa ibikoresho bihenze ugereranyije n'uko bihagaze ku isoko.

Tariki 29 Mata 2024 EDCL yisobanuye imbere ya komisiyo ya PAC, ku buryo bakoresheje umutungo wa Leta cyane cyane mu gushyira mu bikorwa umushinga wa Nyabarongo II.

Umuyobozi Mukuru wa EDCL, Gakuba Felix yavuze ko inyigo y'ibanze yari yerekanye ko bazakenera ubutaka bungana na hegitari 123 ariko inyigo irangiye yagaragaje ko ubutaka bukenewe ari buto cyane ugereranyije n'ubwari bwateganyijwe.

Ati 'Uyu mushinga inyigo yawo yaje kutwereka uburyo bwiza bwo gukora 'dam' n'umusingi wayo, itwereka amabuye dukenera n'uburyo tuzayikora kugira ngo ubutaka tubuhe imbaraga uzabe ukoze dam ubwawo. Ntabwo ubutaka tuzakeneraa bungana na hegitari 123 zose ahubwo ubutaka koko dukeneye kandi twiteguye kugenda dutangiraho ingurane ni hegitari 62 gusa.'

Perezida wa PAC, Valens Muhakwa yabajije impamvu hishyuwe miliyari 3.7 Frw ku butaka buto cyane nyamara icyo giciro cyari cyaragenewe hegitari 123.

Ati 'Ariko na ho haba harimo guhendwa kuko niba mwarateganyije kwishyura miliyari 3.7 Frw kuri hegitari 123 mukaba mwarayishyuye kuri hegitari 62 haracyarimo cya kibazo cyo kumenya ngo mwari mukeneye ibingana iki kugira ngo mukore umushinga ugende ugere kucyo ugamije kugeraho?'

Gakuba yasubije ko inyigo ya mbere yerekanaga ko bazacukura metero 40 z'ubujyakuzimu bakazafata ubwo butaka ngo buhuzuye cyangwa hakajyamo ibindi bintu kugira ngo huzure.

Nyuma ngo hakoreshejwe ubundi buryo bwatumye hakoreshwa ibikoresho bikeya ugereranyije n'ibyari biteganyijwe. Ibikoresho byakoreshejwe birimo amabuye byavuye mu butaka EDCL yahaye rwiyemezamirimo.

Depite Bakundufite Christine yavuze ko Leta yahombye cyane kuko ubutaka bwaguzwe ari buto ugereranyije n'amafaranga yari yagenwe.

Ati 'Bari kutubwira ko ayo mafaranga yishyuwe, niba nibura iyaba yarishyuwe kuri hegitari 123 ariko niba yarishyuwe hegitari nkeya noneho twaba twarahombye kurushaho.'

Gakuba yavuze ko iyo bahaye rwiyemezamirimo uburenganzira bwo kujya gushaka amabuye n'imicanga ku ruhande bituma igiciro cyiyongera.

Ati 'Hari ibyo nyiri igikorwa ashobora kuba yamuha kugira ngo igiciro kibe cyagabanyuka na we agashaka ibindi.'

Gakuba yavuze ko nyuma yo gukora aya amasezerano hari benshi bababwiye ko batahenzwe, ahubwo ko ibyo bakoze birimo inyungu.

Depite Bakundufite Christine we asanga ibyo kumva batarahenzwe ari ibyo bitekerereje kuko raporo igaragaza ko ibiciro by'ibikoresho bakoresheje bihenze kurusha ibyakoze ahandi.

'Ntabwo ndi kumenya uwababwiye ko batahenzwe. Iyi raporo itubwira ko ibikoresho byakoreshejwe byaguzwe ku giciro cyo hejuru ugereranyije n'ibiciro byo ku isoko ndetse n'ibiciro by'ibyakoreshejwe ku yindi mishinga yenda gusa nk'iyi ngiyi.'

Gakuba yasobanuye ko igihe bari gukora imishinga minini bagendera ku giciro mbumbe kugira ngo ibikoresho nibishira rwiyemezamirimo atazashaka kongeramo ibindi bintu ku giciro cyo hejuru.

Iyi ngingo yabaye nk'ifata umwanya munini kuko Depite Muhakwa yavuze ko 'murasa n'aho mugira muti nitugira amahirwe amafaranga akarenga rwiyemezamirimo nta kintu azatubaza ariko se noneho nibitagera no muri kimwe cya kabiri ntacyo azadusubiza.'

Ahari kubakwa urugomero rwa Nyabarongo II hari ubutaka bwishyungo, bwimuweho abaturage ariko biza kugaragara ko budakenewe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/edcl-yagowe-no-gusobanura-iby-ubutaka-budakenewe-bwaguzwe-ku-rugomero-rwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)