Etincelles FC inigiye Rayon Sports i Nyamiram... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 Rayon Sports yari yakiriye Etincelles mu mukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona y'u Rwanda, National Primus Premier league.

Mbere y'umukino Rayon Sports yari ku mwanya wa kabiri n'amanota 48, ariko ikaba idatekereza igikombe kuko yarushwaga na APR FC amanota 11.

Ku ruhande rwa Etincelles yo mbere y'umukino yari ku mwanya wa 13 n'amanota 26, ikaba yari mu myanya irwana no kutamanuka kubera ko amanota ari amwe na Sunrise.

 Umukino watangiye abakinnyi ba Etincelles bashaka gutungura Rayon Sports, nuko Cyiza Husein arekuye ishoti, umupira awushota Muhire Kavin ujya muri Koruneri.

Koruneri yongeye guterwa na Cyiza Husein, nuko Mitima Issac umupira awukuramo n'umutwe.

Ku munota wa Karindwi, Rayon Sports yabonye uburyo bwari buvuye ku ishoti rya Serumogo, nuko Aman Rutayisire akora akazi gakomeye umupira arawugarura.

Rayon Sports yongeye kubona uburyo ku munota wa cumi, ubwo Arsène Tuyisenge yazamukanye umupira yiruka cyane, maze ku bufatanye bwa ba myugariro n'umuzamu Arakaza Marc Arthur umupira bawushira muri Koruneri. Koruneri byarangiye ntacyo imariye Rayon Sports kubera ko ba myugariro ba Etincelles bahise bakuraho umupira batuje.

Umukino wagumye gukinirwa mu kibuga hagati, Etincelles ikubakira kuri Kakule Mukata Justin, naho rayon Sports igakina yubakiye kuri Muhire Kavin.

 Ku munota wa 21 Arsène Tuyisenge yongeye gucisha umupira imbere y'izamu rya Etincelles, umupira ubura uwushyira mu izamu, nuko ugarurwa na ba myugariro ba Etincelles.

Bitihise, Arsène Tuyisenge yongeye kurekura inkuba y'ishoti mu izamu rya Etincelles, nuko umuzamu Arakaza Marc Arthur arikuramo.

 Abafana ba Rayon bari bari kuri Kigali Pele Stadium, bari bafite icyizere cyo kubona amanota atatu, kubera uko ikipe yabo yakinaga neza.

Arakaza Marc Arthur yongeye kurokora Etincelles ku munota wa 29, ubwo yari akuyemo urutambi rwa kufura yari itewe na Iraguha Hadji, aho benshi bari bagize ngk aguye mu izamu afite umupira.

Etincelles FC yahise izamukana umupira umupira ikorerwaho ikosa rya kufura. Kufura ya Etincelles yatewe na Gedeo Bendeka, nuko Habimana Hussein ashizeho umutwe umupira unyura ku ruhande.

Arakaza Marc Arthur wari wiyemeje kurokora Etincelles, yongeye gukuramo ishoti rikomeye rya Arsène Tuyisenge, ku mupira mwiza wari uzamukanwe na Iraguha Hadji.

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, umusifuzi wa kane ahitamo kongeraho iminota ibiri kugira ngo igice cya mbere kirangira. 

Iminota ibiri y'inyongera yarangiye nta kipe yinjije igitego nuko amakipe yombi ajya ku ruhuka anganya ubusa ku busa.


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Etincelles 


Umutoza wa Etincelles yaje yakaniye gutsinda Rayon Sports 


Abakinnyi babanje mu kibuga ku Ruhande rwa Rayon Sports 


Umutoza wa Rayon sports akazi ke kari mu mazi abira


Abasimbura ku ruhande rwa Etincelles FC 


Abakinnyi ba Rayon Sports babanje ku ntebe y'abasimbura 




Kakule Justin wa Etincelles ni umwe mu bakinnyi bazonze Rayon Sports 




Mu gice cya kabiri Etincelles yamanutse mu kibuga yariye amavubi, ubwo yahise itera ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports, nuko umuzamu Ndiyae Khadime wari mu izamu rya Rayon akora akazi gakomeye.

Etincelles yari itangiranye imbaraga zidasanzwe, ku munota wa 52 Gedeo Bendeka yatsinze igitego cya mbere maze abafana ba Rayon Sports bagwa mu kantu.

Ibyo bidahagije, Kakule Justin yongeye kuzamukana umupira asiga ba myugariro ba Rayon nuko atanze umupira kwa Gedeo Bendeka, ahita atsinda igitego cya kabiri cya Etincelles.

Ku munota wa 58, Etincelles yakoze ibyo bose batatekerezaga nuko Jordan Nzau Simbumba atsinda igitego cya gatatu ku ruhande rwa Etincelles.

 Etincelles FC ikimara gutsinda ibitego bitatu byahise bica intege abakunzi ba Rayon Sports, yagumye gucurika ikibuga, ukagira ngo niyo yahindutse Rayon.

Ku munota wa 74 Muhire Kevin yongeye kurekura ishoti rikomeye kugira ngo arebe ko yabonera Rayon Sports igitego cy'impozamarira, nuko Arakaza Marc Arthur wagize umukino mwiza, umupira arawurenza awushira muri Koruneri.

Rayon yongeye kubona kufura ku munota wa 80, nuko Iraguha Awad umupira awukuramo n'umutwe, Etincelles iguma gusugira mu izamu ryayo.

 Rayon Sports yagumye kwataka ishaka igitego nuko ku munota wa 83, abataka ba Rayon Sports barekura amashoti abiri umufiririzo mu izamu rya Etincelles, nuko ayo mashoti akagarurwa na myugariro Kwizera Emable.

Abakinnyi ba Rayon Sports bagumye gukanira, nuko Muhire Kevin azamura umupira kwa Charles Baale, nuko umupira awusunikira mu izamu rya Etincelles.

Rayon Sports ikimara kubona igitego cya mbere cy'impozamarira abafana ntabwo bishimiye kubera ko bari bazi ko hakirimo umwenda w'ibitego bibiri.

Iminota 90 isanzwe yarangiye Etincelles ifite ibitego bitatu kuri kimwe cya Rayon Sports nuko umusifuzi yongera iminota irindwi.

Mu minota y'inyongera Rayon Sports yagumye kwataka bidasanzwe, gusa ba myugariro ba Etincelles baguma kuba ibamba. Ni nako Etincelles FC nayo yanyuzagamo ikataka kugira ngo irebe ko yabona igitego cya Kane.

Umukino warangiye Etincelles FC ibonye intsinzi y'ibitego bitatu kuri kimwe cya Rayon Sports.

Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa Etincelles FC yahise ishimangira ko itari mu makipe amanuka mu cyiciro cya kabiri kubera ko yahise ijya ku mwanya wa 12 n'amanota 29.



Arakaza Marc Arthur yakoze akazi gakomeye ubwo yakuragamo amashoti y'abakinnyi ba Rayon Sports 






Ba myugariro ba Etincelles nabo bakoze akazi katoroshe ubwo bakinaga na Rayon Sports 





Arakaza Marc Arthur wari mu izamu rya Etincelles, ni umwe mu bakinnyi bazonze Rayon Sports 


Etincelles FC ikimara gutsinda ibitego bibiri, yacuritse ikibuga aba Rayon Sports baribura



Abakinnyi ba Etincelles FC bari kwishyimira igitego cya gatatu 





Amarira yari yose ku bafana ba Rayon Sports ubwo bari bamaze gutsindwa na Etincelles 






Etincelles FC ikimara gutsinda Rayon Sports yahise ishiraho umuncyo igarahaza ko yo itari mu Makipe amanuka mu kiciro cya kabiri 


📷 AMAFOTO: Ngabo Serge 

💻 Umwanditsi: ISHIMWE Walter 

Inyarwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141631/etincelles-fc-inigiye-rayon-sports-i-nyamirambo-amafoto-141631.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)