FERWAFA ibyo kuzana abanyamahanga mu Mavubi, umupira mu biganza by'umutoza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahawe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, ryahakanye amakuru y'uko hari abakinnyi bimwe ubwenegihugu ngo bakinire u Rwanda, rihamya ko biteguye kwakira ufite icyo yafasha cyose.

Ni nyuma y'inkuru zimaze iminsi zivugwa ko hari bamwe mu bakinnyi bemeye gukinira u Rwanda ariko babwirwa ko nta bwenegihugu bagitanga.

Uwashyirwaga mu majwi cyane ni Kandet Diawara ukinira Le Havre mu Bufaransa bivugwa ko n'abatoza bamushimye ariko bamutanze amakuru akavuga ko babwiye abatoza ko nta bwenegihugu barimo gutanga ahubwo bakwibanda ku bakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda. Uyu mukinnyi yahise ahamagarwa muri Guinea.

Visi perezida wa FERWAFA, Habyarimana Matiku Marcel yavuze ko atari byo ndetse ko hari ibyo basabye umutoza, nabitanga bizarebwaho.

Ati "Ni ibivugwa nyine ni ngombwa kubaza amakuru y'ukuri. Byose biri mu biganza by'umutoza hari ibyo twamusabye ko azatanga tukabisuzuma, icyo gihe nabizana bizarebwaho."

Yakomeje avuga ko nibabitanga bakabona hari icyo yafasha, inzego bireba bazabirebaho ubundi ubwenegihugu bakabuhabwa.

Ati "mu gihe twabona uwo mukinnyi hari icyo yazana mu ikipe y'igihugu, icyo gihe byasuzumwa n'inzego zibishinzwe zikabyemeza, ariko ibivugwa ntabwo biba ari byo buri gihe."

Umukinnyi uheruka guhabwa ubwenegihugu ni Gerard Bi Goua Gohou ukomoka muri Côte d'Ivoire aho yabuhawe mu Gushyingo 2022 ndetse ayikinira imikino 3 ya gicuti atsindamo igitego kimwe. Gusa ntabwo yongeye guhamagarwa.

Mu gihe hazaboneka umukinnyi wafasha Amavubi, azahabwa ubwenegihugu aze kongera imbaraga mu ikipe y'igihugu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-ibyo-kuzana-abanyamahanga-mu-mavubi-umupira-mu-biganza-by-umutoza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)