FIBA yahagaritse ishyirahamwe rya Basketball mu Burundi nyuma yo kubuza Dynamo BBC kwambara 'Vist Rwanda' - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuzamashyirahamwe y'umukino wa Basketball ku Isi 'FIBA' yahagaritse by'agateganyo Ishyirahamwe ry'uyu mukino mu Burundi 'FEBABU' nyuma yuko babujije ikipe ya Dynamo BBC kwambara ibirango bya 'Visit Rwanda' mu mikino ya Basketball Africa League, BAL, bikanayiviramo guterwa mpaga.

FIBA yabwiye FEBABU ko ibyo bakoze bigatuma Dynamo BBC idakina BAL binyuranyije na sitati igenga FIBA, bigasiga icyasha isura ya Basketball, bikanabangamira guteza imbere umukino wa Basketball ndetse bikaba binanyuranyije n'amategeko.

FIBA yasabye ko bitarenze kuwa Kabiri taliki 23 z'uku kwezi, FEBABU igomba kuzaba yatanze ibisobanuro biherejejwe n'inyandiko ndetse n'ibihamya bisobanura impamvu yafashe icyemezo cyo kubuza Dynamo kwambara Visit Rwanda.



Source : https://yegob.rw/fiba-yahagaritse-ishyirahamwe-rya-basketball-mu-burundi-nyuma-yo-kubuza-dynamo-bbc-kwambara-vist-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)