Aya mafaranga ni atangwa buri mwaka hagendewe ku manota y'imihigo yatanzwe mu biruhuko birebire by'umwaka wa 2023 bamwe mu barimu bari besheje imihigo banayemerewe bo ntiyabageraho.
Iki kibazo kikimara kugaraga abatari bayabonye bahise babimenyesha Akarere na ko kabizeza kugikemura kuva icyo gihe kugeza ubu bavuga ko amaso yaheze mu kirere.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE, basaba inzego bireba ko zabafasha gukemura iki kibazo kuko n'undi mwaka ugiye kurangira kuko hari abo byashoye mu madeni abandi bakavuga ko bitumvikana uko bajya kwita ku bana ngo bige neza nyamara ababo bo bari kubura ibikoresho n'amafaranga y'ishuri.
Umwe muri bo [utashatse ko amazina ye atangazwa] yagize ati "Uzi guhora witeguye ko urabona amafaranga, byatumye umuntu yanduranya kubera amadeni kuko twari twizeye kuzayabona, ubu si ukukubeshya ubu ntabwo nari narangiza kwishyurira abanyeshuri kandi nzinduka njya kurera. Uziko n'iyo ya kabiri utundi turere twayibonye kera."
Undi yagize ati "Duhora twibaza icyo batujijije kuko bagenzi bacu barayabonye ndetse ubu turi kwitegura kubona andi ntakuntu bari baduha. Turasaba inzego bireba ko zadufasha tukabona amafaranga yacu kuko Akarere twagatakiye inshuro nyinshi."
Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yizeza aba barimu batabonye inyongera yabo ko ibyo akarere kasabwaga kamaze kubikora kababa karamaze kohereza dosiye yabo muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, akabasaba kuba bihanganye.
Ubutumwa bugufi yohereje asubiza kuri iki kibazo, bwagiraga buti "Ku kibazo kijyanye na 'bonus', ubusabe twarabutanze muri MINECOFIN. Turabasaba kuba bihanganye."
Uko aka gahimbazamusyi abarimu bahabwa buri mwaka kabarwa ni uko umwarimu wagize amanota 70-79 mu mihigo bamuha 3% y'umushahara ahabwa bagakuba n'amezi 12 agize umwaka, naho ufite 80-100 bamuha 5% y'umushahara ahabwa bagakuba n'amezi 12 y'umwaka.