Abayoboke b'iri torero muri aka gace bavuga ko mu 2014 ari bwo bitanze bakubaka uru rusengero ariko ko ku itariki 19 Mata uyu mwaka batunguwe no kumva ko Pasiteri Mukarunanira Jeanne d'Arc yararugurishije miliyoni 20 Frw.
Abaganiriye na TV1 bavuga ko ibyo byose byakozwe mu bwiru batabigizemo uruhare nk'itorero.
Umwe yagize ati 'Ikibazo dufite ni uko yagiye kugurisha urusengero itorero ritabzi abikora rwihishwa'.
Aba bayoboke kandi bavuga ko ibyo bimaze kuba, Pasiteri wari umuyobozi wabo yahise aburirwa irengero ndetse agakuraho na telefone ye ngendanwa.
Mu gihe bari bakiri mu kangaratete ko kugurishwa k'urusengero bavuga ko uyu mupasiteri yagarutse ari nijoro atwara n'ibikoresho byose byari birimo.
Bavuga ko imvune bagize bubaka uru rusengero zidakwiye gupfa ubusa bityo bagasaba inzego bireba ko zabakurikiranira Mukarunanira warugurishije.
Umwe yagize ati 'Turifuza ubutabera ngo butugarurire ibyacu kuko twe ntitwagurishije, umujura yaraje aratwiba aragenda.'
Aba bayoboke bavuga ko hageze ngo abantu bajijuke mu bijyanye n'imyemerere kuko bimaze kugaragara ko hari abitwikira ijambo ry'Imana nyamara bagamije indonke.
Maniragaba Elie na Karangwa Fabien bari mu bayoboke b'iri torero basinye ku mpapuro zo kugurisha uru rusengero, bo bavuga ko uwo Mukarunanira yababwiraga ko bikozwe ku mpamvu zo kwimurira uru rusengero ahandi ndetse ko ngo n'ikibanza cyari cyamaze kuboneka.
Ikibanza uru rusengero rwari rwubatswemo cyanditse mu mazina y'uwo bari baraguze mbere, bivuze ko hatari hagakozwe ihererekanyabubasha.
Ibyo bivuze ko uwagurishije urusengero bigoye kumukurikirana kuko ubutaka butari bumwanditseho cyangwa se ngo bube mu mazina y'itorero yayoboraga.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-pasiteri-arashinjwa-kugurisha-urusengero-rwihishwa