Gicumbi: RIB yagaruje miliyoni 7 Frw yibwe n'abacukuye iduka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba basore bikekwa ko bibye aya mafaranga bacukuye iduka rya Nzabonantuma Laurent, se wa Nsanzamahoro Jean Baptiste ucururiza mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Cyumba, Akagari ka Muhambo mu Mudugudu wa Nyamabare, tariki 21 Mata 2024.

RIB yatangaje ko tariki 26 Mata 2024 yahise ita muri yombi ndetse inafunga Nsanzamahoro Jean Baptiste w'imyaka 23, afatanwa miliyoni 7 Frw yari yaratabye mu mwobo mu ishyamba.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yatangaje ko ku wa 27 Mata 2024, yahise ishyikiriza amafaranga yafashwe uwari wayibwe mu gihe andi yibwe na Ndizihiwe Jean Claude wahise atoroka.

Ati 'RIB yashyikirije amafaranga angana na 7,431,000 Frw uwari wibwe witwa Nzabonantuma Laurent. Aya mafaranga yasubijwe uwari wibwe akaba ari umuhungu we wayafatanwe kuko yari yaracukuye umwobo mu ishyamba ayahishamo mu gihe andi mafaranga yatwawe n'uwatorotse.'

Yanavuze ko uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Cyumba mu gihe dosiye ye ikiri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ati 'RIB iramenyesha abantu kugana gahunda ya za banki ibafasha guherekanya no kubika amafaranga ku buryo butanga umutekano wayo. Abantu barasabwa kujya babika amafaranga mu ngo cyangwa mu maduka aho bakorera kuko ibyo bishobora gutanga icyuho cyo kwibwa'.

Ingingo ya 166 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange iteganya ko umuntu uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ku mpamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba igaragaza ko mu gihe kwiba byakozwe nijoro cyangwa byakozwe n'abantu barenze umwe igihano ku cyaha cyo kwiba cyikuba kabiri.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-rib-yagaruje-miliyoni-7-frw-yibwe-n-abacukuye-iduka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)