Gisozi: Polisi yatangiye iperereza ku rupfu rwa Noteri w'Umurenge wishwe atewe ibyuma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana Saa Tatu z'ijoro zo kuwa Gatanu tariki 19 Mata 2024, nibwo uyu mugabo wari usanzwe ari Noteri w'ubutaka mu Murenge wa Remera yategewe mu nzira n'abantu batari bamenyekana bamutera ibyuma arapfa.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko abamutegeye mu nzira bikekwa ko ari abajura. Bamuteye ibyuma mu misaya no mu ijosi ku buryo yagejejwe kwa muganga yashizemo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE ko inzego zibishinzwe zatangiye kubikurikirana.

Ati ' Nibyo amakuru twayamenye ariko ntabwo twayajyamo neza kugira ngo iperereza ribashe gukorwa neza.'

Uyu mugabo yiciwe mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo; Polisi iri mu iperereza ku rupfu rwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisozi-polisi-yatangiye-iperereza-ku-rupfu-rwa-noteri-w-umurenge-wishwe-atewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)