Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaramo ibibazo birimo gukoresha ibiciro biri hejuru mu gushyira mu bikorwa umushinga wa RBC Regional Center iri i Rwamagana na Huye habayeho kubaka batagishije inama Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire.
Muri uyu mushinga harimo ibintu byagiye bigenerwa ibiciro byo hejuru, nk'aho bavuze ko kurimbura igiti kimwe byari gutwara ibihumbi 590Frw.
Depite Jeanne d'Arc Uwimanimpaye yahise yibaza impamvu iki kigo cyatangiye kubaka nta cyangombwa basabye.
Ati 'Kubera iki se mwatangiye kubaka nta cyangombwa cyo kubaka mufite? Kuko hari no gutunganya aho imirimo izakorerwa ari na byo byagiyemo gutemesha biriya biti.'
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri RBC, Theo Principe Uwayo yihutiye kwemera ko ari amakosa bakoze.
Ati 'Ayo ni amakosa twakoze kandi turayemera, kandi dusaba n'imbabazi kuko twari twatangiye tudafite icyangombwa, kuko akarere kagombaga kwemeza umusingi w'inzu ariko n'ubu ntibiremezwa kuko ntiturabona icyangombwa cyo kubaka.'
Kugeza ubu imirimo yo kubaka yarahagaze kugira ngo babanze babone icyangombwa.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa remezo by'amavuriro muri RBC, Joe Maniraguha Diogene, yahamije ko hari hari ibiti bitanu mu kibanza byagabye imizi miremire munsi y'umusingi w'inzu ku buryo basanze ari ngombwa gushaka uko byakurwamo.
Ati 'Byagaragaye ko ari ugutema ibiti mu buryo busanzwe ku buryo buri wese yabyibazaho. â¦twari dufite ibiti bitanu kuri site byari byarashoye imizi hasi bituma umusingi w'inzu uzamuka, harimo gutema bya biti tukabanza tukabikuraho, hakaza imashini iza kuzamura imizi ikabikura mu kibanza ikabishyira ku ruhande.'
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens mu ijwi ririmo gutungurwa cyane yabajije niba kurimbura igiti kimwe ari ibihumbi 100 Frw cyangwa ari ibihumbi 590 Frw.
Ati 'Igiti kimwe ni ibihumbi 100 Frw cyangwa ni ibihumbi 500 Frw gukuba ibiti bitanu?'
Maniraguha yashimangiye ko 'Igiti kimwe ni ibihumbi 590 Frw', ariko Depite Muhakwa ahita abaza ati 'Wowe se ubwo ayo mafaranga wayatanga ari ayawe? Ahubwo nari ngize ngo harimo no gusana iyo nyubako imizi yamennye none ni ugukuramo imizi gusa?'
Abadepite bose bagaragaje ko batumva ukuntu igiti kimwe cyatangwaho amafaranga angana atyo.
Depite Bakundufite Christine ati 'Ndumva namwe mutakwemera kuyishyura. Ahubwo murakora iki kugira ngo ayo mafaranga atarenga umutaru kandi tubimenye mutarishyura.'
Visi Perezida wa PAC, Depite Uwineza Beline yavuze ko kuba uyu mushinga utangiye nabi bigaragara ko nibadakosora imikorere bizahombya Leta akayabo.
Ati 'Nimutangira gutya mugakomeza gutya, muzahombya Leta kurenzaho ariko ukuntu murimo kubifata murabifata nk'aho ari ibintu byoroshye kandi bishobora kuzakomeza kurenzaho.'
Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko Komisiyo isanga ibi bintu bidahwitse bityo ko iyi mirimo igomba kugenerwa agaciri ikwiye ibyo bihumbi 590 Frw byo kurimbura igiti kimwe bikagaruzwa.
RBC yagaragaje ko igiye gukora ibishoboka byose aya mafaranga akagaruzwa.