Guverineri Kayitesi yanenze ubuyobozi bubi bwagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ku wa 23 Mata 2024, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabuye, mu Murenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara, byanahuriranye n'igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 108 irimo iyimuwe n'indi yagiye iboneka.

Guverineri Kayitesi yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba kwiyubakamo ubudaheranwa kuko ari byo bizagamburuza uwo ariwe wese wifuzaga ko bazima.

Ati "Nimukomere, mukomeze kwihangana no kwiyubakamo ubudaheranwa kuko ari byo bizagamburuza uwo ariwe wese wifuzaga ko mwazima'.

Yakomeje avuga ko abishwe muri Jenoside ari igihombo gikomeye igihugu cyagize, kandi ikibabaje bikaba byarakozwe n'ubuyobozi bubi bwayiteguye bukayishyira no mu bikorwa.

Yagize ati' Aba bashyinguye muri uru rwibutso rwa Kabuye hamwe n'abandi bose, ni amaboko u Rwanda rwavukijwe n'abari bashinzwe kubarengera barimo uwari Perezida Sindikubwabo Theodore n'abandi bayobozi bafatanyije harimo abasirikare ba FAR, abajandarume n'Interahamwe n'abaturage kandi ntibyari bikwiye.''

Yavuze ko kwibuka bitanga imbaraga zo kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba buri wese ko igihe abonye ugaragara mu bikorwa bipfobya, akwiye gutanga amakuru kugira ngo uwo munyabyaha ahanwe n'amategeko.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Karere ka Gisagara nabo babwiye IGIHE ko n'ubwo amateka ya Jenoside yabakorewe asharira, ariko bataheranwe n'agahinda, bakaba bariyubatse mu mitima kandi ngo bakomeje urugendo rw'iterambere baharanira kudaheranwa n'ayo mateka.

Umwe muri bo yagize ati 'Twaratesetse, ariko twakomeje gutwaza. Tuzi neza ko kwiteza imbere ari byo byonyine byahesha ishema abacu aho baruhukiye, ni yo mpamvu tudacika intege mu rugamba rwo kwiteza imbere, kandi turabibona ko n'ubuyobozi bwacu budushyigikiye.''

Kuva ku itariki ya 20 Mata 1994, ni bwo Jenoside yakajije umurego mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare na Gisagara yabarizwagamo. Ibi bikaba byarashobotse nyuma y'iyicwa ry'uwari Perefe wayo Habyarimana Jean Baptiste, ndetse n'ijambo ry'uwari Perezida wa Guverinoma yiyise iy'Abatabazi Dr Theodore Sindikubwabo.

Amatariki y'ubwicanyi yibukwa cyane muri Gisagara ni iya 21 Mata, i Gishubi na Mugombwa, iya 22 Mata i Kibirizi, Kansi, Kigembe na Nyanza. Kuwa 23 Mata, ni i Kabuye muri Ndora, kuwa 24 Mata ni Mamba, mu gihe ubwicanyi bwakomeje i Save, Musha na Gikonko mu matariki ya 27 Mata 1994.

Kugeza ubu, muri uru rwibutso rwa Kabuye hamaze gushyingurwa imibiri 47.214, irimo 108 yahashyinguwe ku wa 23 Mata 2024. Muri yo, harimo imibiri mishya 12 yabonetse mu Murenge wa Ndora; ndetse n'indi 96 yimuwe aho yari ishyinguye mu ngo izanwa mu rwibutso.

Guverineri Kayitesi Alice, yavuze ko u Rwanda rwaburiye amaboko menshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari kurwubaka rugatera imbere kurushaho.
Gen (Rtd) Ibingira na we yifatanyije n'Abanya-Gisagara kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabuye
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka i Kabuye mu Murenge wa Ndora
Hanashyiguwe mu cyubahiro imibiri 108 irimo iyabonetse n'indi yimuriwe muri uru rwibutso
Senateri Umuhire Adrie ubwo yashyiraga indabo ku mva ziruhukiyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-kayitesi-yanenze-ubuyoboazi-bubi-bwagejeje-igihugu-kuri-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)