Ni amavugurura ya Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM) yashyizeho ku bufatanye na Irembo, ndetse izo mpinduka mu mitangire ya serivisi zikaba zizafasha abayikora, abateranya, n'abacukuzi gusaba gukurirwaho imisoro ku nyongeragaciro ku bikoresho fatizo, ibicuruzwa bisora n'imashini.
Kuba iyi serivisi yiyongereye kuzo Urubuga Irembo rutanga bijyanye na gahunda igamije gushyira kuri murandasi no koroshya inzira bicamo mu gusaba serivisi zitangwa n'ubuyobozi, ibizoroshya ibikorwa by'ubucuruzi ari na ko kandi byihutisha iterambere ry'ubukungu mu Rwanda.
Mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubushobozi buhanitse bw'Urubuga IremboGov, abasaba bazagirira inyungu mu mikorere myiza yo gusaba serivisi kuri urwo rubuga, gukorera mu mucyo no gukoresha ikoranabuhanga mu gihe cyo gusaba gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro.
Zimwe mu nyungu zijyanye no gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro binyuze ku Irembo harimo gusora biciye kuri murandasi, aho usora yaba ari hose igihe cyose ,aciye ku rubuga www.irembo.gov.rw bizajya bimworohera.
Dosiye zisaba gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro zitunganywa mu buryo bunoze, ibyihutisha itangwa ryayo bikagabanya ibihe byamaraga mu kubona iyi serivisi kandi bikagabanyiriza abacuruzi imitwaro byabashyiragaho batondaga imirongo mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi bashaka izo serivisi.
Ubu buryo kandi buzarushaho gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, kuko abasaba babasha kwikurikiranira mu gihe nyacyo bakamenya aho dosiye bohereje zigeze.
Ibi biri mu gahunda ya MINICOM yo koroshya imitangirwe ya serivisi, ku buryo inyungu ziva mu gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro zigera kuri benshi bakiteza imbere, kudaheza ndetse no gutanga uburenganzira bungana mu nganda n'uturere.
MINICOM ivuga ko guhuza serivisi so gusonerwa umusoro ku nyungu biciye ku Rubuga Irembo bishimangira umugambi wo gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubucuruzi, kuba imbarutso y'ishoramari, no guteza imbere ubukungu burambye.
Ibi kandi biri gukorwa ku bufatanye n'iyi minisiteri kuko ifite inshingano zo gutegura no gushyira mu bikorwa politiki zigamije guteza imbere ubucuruzi, inganda, n'iterambere ry'inzego z'abikorera mu Rwanda.