Hazashya ariko ntabyo guhangana kuko nta mukeba dufite - Dorthée wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukeshimana Dorthée ukinira Rayon Sports WFC yavuze ko kuzamuka kwa APR WFC mu cyiciro cya mbere ntacyo bivuze kuko n'ubundi igikombe cya shampiyona bazakisubiza umwaka utaha.

Ni nyuma y'uko iyi kipe yegukanye shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagore mu mwaka wa yo wa mbere ihigitse AS Kigali WFC yabaye ubukombe mu mupira w'amaguru w'abagore.

Uyu mukinnyi wakiniye AS Kigali bakanatwarana ibikombe bitandukanye, yabajijwe icyo bivuze kuba APR izamutse mu cyiciro cya mbere ihasanga AS Kigali na Rayon Sports, avuga ko hazashya ariko na none akaba yizeye ko bazisubiza igikombe kuko nta kipe ifite ubushobozi bwo kubahangara.

Ati "Uko biri kose hazashya ariko twebwe nta mukeba kuko turashoboye, turishoboye ntabyo guhangana guhari tuzatsinda nk'uko dutwaye igikombe cya mbere muri Rayon, n'umwaka ukurikiraho tuzagitwara."

APR WFC akaba ari indi kipe izamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo kwegukana igikombe cy'icyiciro cya kabiri, ni nyuma y'imyaka ibiri iri mu cyiciro cya kabiri.

Benshi bategereje kuzareba ihangana riri mu ikipe y'abagabo niba ari naryo bazabona muri Rayon Sports na APR z'abagore.

Mukeshimana Dorthée avuga ko nta mukeba Rayon Sports WFC ifite



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hazashya-ariko-ntabyo-guhangana-kuko-nta-mukeba-dufite-dorthee-wa-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)