Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga yakoranywe ubugome ndengakamere, aho Abarundi bicaga abantu bakabakuramo imitima bakayotsa ngo bumve uko inyama y'Umututsi imeze.
Abarokotse Jenoside bo mu Mayaga ya Ntongwe batangaje ko bamaranye igihe kirekire umushinga wo kubaka inzu y'amateka izajya yifashishwa mu gusobanura ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, ndetse byongeye kugarukwaho kuri uyu wa 21 Mata 2024, mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenosde yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana yagaragaje ko iki gitekerezo guverinoma igishyigikiye ndetse amafaranga yo gutangira kubaka iyo nyubako yateganyijwe mu ngengo y'imari ya 2024/2025.
Ati 'Nk'uko mwabyumvikanyeho kubaka ibice bibura bigize urwibutso rwa Kinazi ari byo inzu y'amateka nk'uko babivuze bizatangirana n'uyu mwaka w'ingengo y'imari tugiyemo [2024/2025] kuko byarateguwe.'
Umuyobozi w'Umuryango w'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi [Amayaga Genocide Survivors Foundation], Evode Munyurangabo yagaragaje ko igihe Burugumesitiri Kagabo Charles azaba amaze gutabwa muri yombi akaryozwa ibyo yakoze bazumva baruhutse.
Ati 'Kugeza n'ubu ntabwo turabona Burugumesitiri Kagabo, duhora dusaba ubutabera buri mwaka uko twaje kwibuka, impamvu duhora dusubiramo bano bantu ba ruharwa no muri iyi nzu y'amateka duteganya ko tuzabafungiramo, tugashyiramo icyumba tubafungiramo kubera ko babaye ba ruharwa hano ku Mayaga. Iyo uvuze Kagabo Charles wumva abawe bicwa, wibuka imiborogo, wibuka abacu batemerwa aha hantu hose mu mihanda kugera Nyamukumba.'
Yanagarutse ku basirikare b'Abarundi bari barashyizwe mu Mayaga i Nyagahama hagati ya 1991 na 1992, kandi ko umugambi wari uwo kuzabifashisha mu gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.
Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko igihugu gikora ibishoboka byose ngo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba Abanyarwanda n'abanyamahanga bagezwe imbere y'ubutabera baryozwe uruhare bayigizemo.
Burugumesitiri Kagabo Charles wayoboye komine Ntongwe, yagize uruhare rukomeye mu mugambi wo kurimbura Abatutsi i Ntongwe, ndetse yari yarabanje gucukuza ibyobo byari kujugunywamo Abatutsi.
Kagabo yakoresheje amayeri akusanyiriza abarenga ibihumbi 120 bicwa n'interahamwe n'abandi bari bafatanyije.
Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga bagize uruhare rukomeye mu bumwe n'ubwiyunge, batanga imbabazi ku babiciye ndetse bafasha mu kurangiza imanza za Jenoside ku buryo uyu munsi nta manza zisigaye zitararangizwa.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi 63225. Hanashyinguwe indi mibiri 30 yabonetse mu mirenge itandukanye ya Ntongwe na Kinazi.