Ibice by'imihanda itanu irimo Huye-Cyitabi yagaragayemo kaburimbo itujuje ubuziranenge bishobora gusubirwamo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imihanda yagaragayemo ibice bitujuje ubuziranenge irimo uwa Ngoma-Ramiro, Kibugabuga-Shinga-Gasoro, Pindura-Bweyeye, Nyamagabe Urban Road na Huye-Cyitabi.

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka wa 2022/2023 igaragaza ko mu bipimo 30 byafashwe harebwe impagararizi zafashwe kuri buri kilometero eshanu byagaragaje ko uduce 10 tw'iyo mihanda tutujuje ubuziranenge.

Muri ibi bipimo 100, harebwaga uko iyo mihanda yatsindagiwe, hakanarebwa ubukomere bw'igice cyo hejuru cyumukara.

Abahanga mu byo kubaka imihanda ya kaburimbo bemeza ko mu gihe imodoka igenda kuri kaburimbo amapine akishushanyaho, biba bivuze ko mu cyiciro cyo gutsindagira bitagenze neza.

Mu bipimo byafashwe ku muhanda wa Nyamagabe urban bine muri byo byagaragaje ko bitujuje ubuziranenge, mu gihe bibiri ari byo byagaragaje ko bigendanye n'ibyashyizwe mu masezerano.

Ku yindi mihanda hagiye habonekamo ibipimo bine byujuje ubuziranenge mu gihe bibiri byabaga bitujuje ubuziranenge.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Alexis Kamuhire kuri uyu wa 30 Mata 2024, yatangaje ko bajyanye na RTDA gupima izo mpagararizi muri laboratwari y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge, ndetse na Kaminuza y'u Rwanda byose bigaragaza ko 10% by'ibyapimwe kuri iyi mihanda itujuje ubuziranenge.

Yagaragaje ko laboratwari ya RTDA ikwiye kuba ikora cyane ku buryo buri muhanda upimwe bagasanga utujuje ibisabwa bakayisenya.

Ati 'Yakagombye gufata ibipimo ikaza igapima aho byanze bitaragera kure mukaba mwabisenyesha.'

Umuyobozi wa Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda yagaragaje ko rwiyemezamirimo yahakanye ibyavuye mu masuzuma yakozwe muri za laboratwari ku buryo ubu bisaba ko hatangwa ibindi bivuye muri laboratwari ya gatatu.

Ati 'Mu cyumweru gitaha turaza kwicarana twumvikane kuri laboratwari tugiye gukoresha, kugira ngo ikibazo cyagaragaye kiveho. Tuzumvikana na bo uburyo bwo gufata impagararizi, ariko ubu turaza gukora ahantu hose hari umuhanda wa kaburimbo.'

'Nk'urugero umuhanda Kibugabuga-Shinga-Gasoro ni umuhanda ufite ibilometero 66, ubu kaburimbo imaze kugera hafi kuri kilometero 40, twumvikanye ko tuzafata kuri buri kilometero eshanu dufate impagararizi dupime ibi bipimo, nidusanga koko icyo kibazo kigihari ubwo haraza kubikosora nk'uko bikwiriye.'

Munyampenda yavuze ko iri suzuma rizafata amezi hagati y'abiri n'atatu bakazatanga raporo irimo ibigomba gukorerwa iyo mihanga yose.

Depite Niyorurema Jean René yagaragaje ko mu gihe bigaragara ko umuhanda wubatswe harimo ibibazo by'ubuziranenge bikwiye gukosorwa hakiri kare.

Ati 'Ikibazo nagizeho impungenge ni uyu muhanda bavuga wa Huye-Cyitabi, ubundi iyo umuhanda ukiri mu cyiciro cyo gusanwa, hakagombye nibura hariya basana umuhanda wose ukavamo ariko biriya biraka bagenda bashyiramo ntabwo byagombye kujyamo. Habura iki kugira ngo biriya biraka bagenda bashyiramo ntabwo byakagombye kujyamo.'

'Umuhanda niba wangiritse tabwo umuntu agenda areba hahandi hari ikiraka gusa, ugomba kureba uruhande rwose, hari kilometero ugomba gukuramo kugira ngo umuhanda usanwe neza.'

RTDA ivuga ko mbere yo kwakira imihanda babanza gusuzuma ubukomere bwayo, mu gihe bigaragaye ko itujuje ubuziranenge ntibabe bakiyakiriye.

Mu myaka irindwi ishize hubatswe imihanda ya kaburimo ireshya na kilometero 1600 ihuza ibice bitandukanye by'igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda yagaragaje ko bagiye kongera gusuzuma ubukomere bw'imihanda hakazafatwa icyemezo gikwiye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibice-by-imihanda-irimo-huye-cyitabi-yagaragayemo-kaburimbo-itujuje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)