Ibitaravuzwe ku ifoto y'umufana Sarpong na Chairman wa APR FC itaravuzweho rumwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Ntakirutimana Isaac [Sarpong] wari umufana wa Rayon Sports ahinduye akajya gufana na APR FC, hagaragaye ifoto ari kumwe na Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira.

Nyuma y'uko iyi foto igiye hanze ntabwo yakiriwe neza aho hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru bavuga ko Col Richard Karasira atakaje mu bikorwa byo kwakira umufana.

Ni ifoto uyu mufana wari umaze kuraharira kuba umufana wa APR FC, yari hagati ya Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira na Songambele ushinzwe ubukangurambaga bw'abafana b'iyi kipe y'Ingabo z'igihugu.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi foto ubwo yajyaga hanze na nyirubwite, Chairman wa APR FC yamubabaje cyane kuko yari yavuze ko itagomba kujya hanze ariko atungurwa no kuyibona mu itangazamakuru.

Byagenze bite ngo ifoto ifatwe?

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Chairman wa APR FC atari muri gahunda yo kuza kwakira uyu mufana mu muhango wabereye ku biro by'iyi kipe tariki ya 26 Mata 2024.

Col Richard Karasira we yaje ku biro by'ikipe nk'ibisanzwe ariko ntaho yari ahuriye n'igikorwa cyari cyateguwe kiyobowe na Songambere ushinzwe ubukangurambaga bw'abafana muri APR FC.

Ubwo yageraga ku biro yasanze umuhango wo kwakira Sarpong warangiye. Uyu mufana yamusabye ifoto ngo bifotozanye ariko Chairman wa APR FC abanza kubyanga.

Sarpong yamubwiye ko ari ifoto ashaka kuza kwereka umubyeyi we ko yahuye n'umuyobozi wa APR FC cyane ko na we afana iyi kipe. Col Richard Karasira yaremeye ariko nta burenganzira yigeze atanga bwo kuyikoresha, gusa yaje gutungurwa no kuyobona yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi foto ya Sarping ari kumwe na Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira na we yatunguwe n'uburyo yageze hanze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibitaravuzwe-ku-ifoto-y-umufana-sarpong-na-chairman-wa-apr-fc-itaravuzweho-rumwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)