Babitangaje mu mpera z'icyumweru gishize mu gikorwa cyo kwibuka abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, cyabereye mu Karere ka Nyagatare ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rw'aka Karere.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no kuremera inka 100 abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi aho muri buri Murenge hatoranyijwemo umuntu umwe, hakaba naho bafashe babiri bagahabwainka ihaka.
Umuyobozi w'abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko igikorwa cyo koroza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa batekereje nk'umwihariko w'abikorera nubwo ari inshingano za buri munyarwanda kwibuka no guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ati 'Nkatwe nk'urwego Leta yahaye agaciro ikarumenya kandi ikarufasha mu buryo buhoraho, abikorera bo mu Ntara y'Iburasirazuba twafashe uyu murongo wo kwibuka buri mwaka kandi tugakoresha ibyacu mu kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka. Ni umuhango wacu ngarukamwaka.'
Nkurunziza yavuze ko umwaka utaha wa 2025 bazaba baramaze gukora urutonde rw'abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ntara y'Iburasirazuba kugira ngo bajye babibuka bafite n'amazina yabo.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abikorera ku bwo kuremera abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi anenga abikorera ba mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi ku ruhare bagize mu kwica Abatutsi yaba mu kugura imihoro n'ibindi bikoresho byakoreshejwe birimo nk'abatangaga imodoka n'ibindi byinshi.
Yakomeje agira ati 'Ni ikimenyetso gifite igisobanuro cyihariye kandi cyumvikana [kuremera abarokotse Jenoside] mbasaba ko hamwe nabo mufatanya umunsi ku munsi ngo dufatanye muri iyi minsi 100 tuzakomeze gukurikirana ko nabo twaremeye babayeho neza, ni cyo gihe badukeneye ngo tubahumurize.'
Mu biganiro byatanzwe hagaragajwe ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi benshi mu bacuruzi baranzwe no gutanga imisanzu mu kugura imihoro yarimbuye abatutsi, gutanga imodoka no gushyigikira Interahamwe mu buryo bugaragara.
Kuri ubu abikorera bavuga ko kubera ubuyobozi bwiza bubafasha mu kugira uruhare mu kubaka igihugu cyiza kitarimo ivangura kandi kirimo umutekano ari nabyo bituma bakora ibikorwa byiza.