Abakoresha imbuga nkoranyambaga ni bo kuri ubu bahariwe urwo rubanza ngo baruce nyuma y'uko impande zombi zinaniwe kumvikana.
Bijya gutangira, Yago Pon Dat, ubwo yateguraga igitaramo cyo kumurika album ye yise 'Suwejo' ku wa 22 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali, yitabaje abafatanyabikorwa n'abaterankunga, muri bo hazamo Sosiyete ya Marshall Real Estate.
Amakuru avuga ko iyi sosiyete ihagarariwe na Marshall Ujeku, yagombaga guha Yago Pon Dat ikibanza, ari ko nawe akayamamariza ibikorwa byayo binyuze muri icyo gitaramo.
Urwabananiye, baruraze abo ku mbuga nkoranyambaga?
Ku wa 18 Mata 2024, Nyarwaya Innocent [Yago] yanditse kuri konti ye ya X [Yahoze ari Twitter] agaragaza ko ikibanza yahawe na Marchal Ujeku atarakibona, kandi ko yagiye agerageza kubaza ntahabwe ibisobanuro bitomoye.
Ku rubuga rwa Marchal baragaza ko hari site z'ibibanza nk'ibi ku Kabeza bigura hagati ya Miliyoni 22 Frw na Miliyoni 38 Frw. Mu bice bya Bugesera i Nyamata, bahafite ibibanza bigura uhereye kuri Miliyoni 2.8 Frw- Bivuze ko ikibanza Yago azahabwa kizava muri ibi cyangwa ahandi.
Mu butumwa bwe bwo kuri Twitter yanditse agira ati 'Company yitwa Marchal Real Estate yatwemereye ikibanza mu Mujyi wa Kigali ubwo twari mu gitaramo cyo kumurika album 'Suwejo' amaso ko yaheze mu kirere ni amahoro cyangwa niko mukora?... Bimaze iki kwemera ikintu imbere y'imbaga ntugisohoze?'
Mu kumusubiza, ubuyobozi bwa Marchal bwavuze ko uyu muhanzi yakoze amakosa arimo kwitiranya kompanyi, ariko bamwibutsa kurangwa n'umuco wo gushima nk'umuntu bakoranye.
Bati 'Bwana Yago, mu gitaramo cyawe hagaragaye amakosa aho MC yavuze ko Company itanze ikibanza ari KTN Rwanda. Umuyobozi wa Marchal Real Estate yaje ku rubyiniro ahamagawe mu gikari na 'team' yawe ariko atamenye ko iryo kosa ryabayeho.'
'Nyuma avuye kiri 'stage' komite ya Marchal Real Estate yarabimunyesheje nawe abibwira 'team' yawe ivuga ko muzabiganiraho."
"Wowe ubwawe ku murongo wa Telephone wahamagaye umuyobozi wa Marchal Real Estate umubaza gahunda aho igeze agusubiza ko ikibanza wacyemerewe mu ruhame [â¦]."
"Gusa turizera ko mu byo wavuze 'Company' ikugomba wibagiwe gushima ko nibura yateye inkunga igitaramo cyawe mu buryo bw'amafaranga bityo tukakwibutsa ko nk'umuhanzi ukwiye kurangwa n'umuco wo gushima.'
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Uwimbabazi Moniah wateguye iki gitaramo, yavuze ko batunguwe n'ibyatangajwe n'umuhanzi Marchal Ujeku aho yavuze ko atafashwe neza mu gitaramo, ni mu gihe yahawe ibyo bari bavuganye mu masezerano.
Moniah yavuze ko Marchal Ujeku yatanze inkunga y'ibihumbi 500 Frw mu gitaramo cya Yago, kandi ko yiyongereye ku baterankunga b'iki gitaramo mu gihe haburaga umunsi umwe ngo kibe.
Uyu mukobwa yavuze ko Marchal Ujeku yari yemerewe kwamamaza ibikorwa bye mu gihe cy'ikiganiro n'itangazamakuru ndetse no mu gihe cy'igitaramo, yaba mu buryo bw'amashusho anyuzwa ku nyakiramashusho zinyuranye n'ibindi.
Yavuze ati 'Marchal Real Estate yari umwe mu baterankunga twagize mu gitaramo cyo kumurika 'Suwejo Album Launch'. Mu by'ukuri Marchal Real Estate yaje habura umunsi umwe ngo igitaramo kibe.'
Akomeza ati 'Yatanze ibihumbi 500Frw. Icyo yari yemerewe ni ukwamamaza ibikorwa bye muri 'Suwejo Album Launch' yaba mu gihe cy'ikiganiro n'itangazamakuru, yaba ibirango bye (Logo) ndetse n'amashusho yatambukijwe kuri 'Screen' mu gitaramo.'
Moniah yavuze ko nta kosa nta rimwe bishinja. Ashingiye kuba kuba Marchal Ujeku yarabahaye 'Video' igaragaza ibikorwa bye ariko nta majwi yasohokaga (Ntiyavugaga).
Yavuze ko ibi ari byo byatumye ibikorwa bya Marchal Real Estate bitagaragazwa muri iki gitaramo, kuko 'Video' yabonetse ku munota wa nyuma.
Akomeza ati 'Mu by'ukuri nta kosa na rimwe twakoze. Kuko niba mbyibuka neza yaduhaye 'Video' itavuga mubwira ko 'Video' yohereje itavuga ambwira ko agiye gushaka indi.'
'Yayiduhaye ku wundi munsi habura isaha ngo igitaramo gitangire. Icyo gihe bitewe n'igihe ntibyari gukunda nusubira inyuma urasanga iz'abandi baterankunga zaracagaho/zarerekanwaga mu gitaramo.'
Marchal Ujeku yari mu cyiciro cy'abaterankunga 'Gold Sponsorship'. Ni icyiciro kiba kirimo kwamamaza ibikorwa byawe, yaba mu kiganiro n'itangazamakuru, mu gitaramo, ndetse abakozi b'iyi kompanyi bahabwa amatike yo kwinjira bitewe n'umubare bemeranya.
Moniah yavuze ko ashingiye ku mafaranga Marchall Ujeku yatanze yamwemereye imyanya y'abantu babiri mu cyiciro cya VVIP, ariko 'ntiyabyubahirije kuko haje abakozi 12 kandi ashaka ko bose binjirira ubuntu kandi bakajya muri VVIP'.
Yavuze ko byasabaga ko bariya bakozi batandatu muri bo bicazwa kuri 'Table' imwe ihwanye na 250,000 Frw, hanyuma abandi batandatu bakinjirira ubuntu.
Uyu mukobwa yavuze ko ibi Marchal atabyumvise neza ahitamo kwishyura ibihumbi 150 Frw kugirango abakozi be binjire. Moniah asanga aha ariho, Marchal ashingira avuga 'ko abakozi be babuze ubakira mu gitaramo.
Ati 'Aha arabeshya kuko ikibazo cyabayeho cyaricyo. Sinzi uko yifuzaga kwakirwa kuko yaraje abanza gukemura icyo kibazo cy'abakozi be nyuma bamuha 'Protocol' imujyana mu byicaro bye n'abakozi be.'
Moniah yasobanuye ko umushyushyarugamba (MC) ariwe wakoze amakosa avuga nabi izina rya Marchal Real Estate, mu gihe Marchal yajyaga ku rubyiniro agiye gushimira Yago, nyuma agatangaza ko yamuhaye n'impano y'ikibanza.
Ati 'Ibyo kuvanga 'Company' ni ikosa ryakozwe na MC kandi twahise twisegura n'ubwo yabivuze mu Cyongereza kandi 'Company' imenyerewe mu gifaransa.'
Akomeza ati 'Marchal we ubwe niwe wasabye umwanya ko hari icyo ashaka kuvuga gahunda yari kwamamaza ibikorwa bye aboneraho atanga impano (y'ikibanza) yari yagennye.'
Moniah yavuze ko nk'uwari uhagarariye itegurwa ry'igitaramo n'abo bari bafitanyije, bishimira uko igitaramo cyagenze, kandi bagerageje kubahiriza amasezerano bagiranye n'abaterankunga babo n'ubwo muri iki gihe ikibanza Marchal yemereye Yago cyabaye ingingo igarukwaho.
Yago aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze yishyuza ikibanza yemerewe na Marchal Ujeku
Marchal Ujeku yavuze ko biteguye kuzashyikiriza ikibanza Yago, babihuje n'inzu y'umuturage babutse