Ibyago bya Bènin yaba ari amahirwe ku ikipe y'igihugu Amavubi! Bènin iri mu myiteguro y'umukino n'u Rwanda yakomwe mu nkokora - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri ya Siporo muri Bénin, yatangaje ko ikipe y'igihugu yabi bitazakunda ko yakirira u Rwanda iwabo mu mukino w'amajonjora yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi uzaba muri Kamena uyu mwaka.

Bitangajwe nyuma yaho CAF itangaje ko ikibuga Bènin isanzwe yakiriraho, kitujuje ibisabwa ngo gikinirweho imikino mpuzamahanga.

Batangaje ko batangiye kuvugurura iyo stade, ariko ko bitagera mu kwa Gatandatu yuzuye, bityo bakaba bataramenya aho bazakirira Amavubi.

Umutoza wa Bènin arifuza ko bazakirira muri Togo, gusa Minisiteri ya Siporo muri Bénin yo ikifuza ko yakakirira muri Côte d'Ivoire.

Bivuze ko Amavubi ayoboye itsinda C azakinira imikino yombi yo mu kwa gatandatu ku bibuga bitari ibyo mu bihugu bazakina na byo, kuko na Lesotho bazakurikizaho izabakirira muri Afurika y'Epfo.



Source : https://yegob.rw/ibyago-bya-benin-yaba-ari-amahirwe-ku-ikipe-yigihugu-amavubi-benin-iri-mu-myiteguro-yumukino-nu-rwanda-yakomwe-mu-nkokora/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)