Ibyo atakoreye i Rwanda ari kubikorera imahanga! Rutahizamu w'Amavubi Gitego Arthur ijoro ryashize yabaye umwarimu muri Kenya - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu ukomeye cyane mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi uzwi ku izina rya Gitego Arthur akomeje kwigisha isomo rya ruhago mu gihugu cya Kenya.

Kuri icyi cyumweru gishize mu gihugu cya Kenya bakinaga igikombe cy'igihugu AFC Leopards ikinamo Rutahizamu Gitego Arthur yatsinze Compel FC ibitego 3-1, harimo ibitego bibiri byatsinzwe n'uyu rutahizamu w'Umunyarwanda ukomeje kwitwara neza muri iyi kipe.

Igitego cya mbere Gitego yagitsinze ku munota wa 40+2 nyuma yaho Kayci Odhiambo yari yafashije ikipe kwishyura igitego yari yabajwe na Compel FC.

Gitego Arthur yongeye kunyeganyeza inshundura ku munota wa 62 kiba igitego cya kabiri atsinze mu mukino, uyu mukino warangiye AFC Leopards isezereye Compel FC muri 1/4 iyitsinze ibitego 3-1.



Source : https://yegob.rw/ibyo-atakoreye-i-rwanda-ari-kubikorera-imahanga-rutahizamu-wamavubi-gitego-arthur-ijoro-ryashize-yabaye-umwarimu-muri-kenya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)