Ibyo Coach Gael yaganiriye na Ambasaderi wa S... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 28 Mata 2024 cyahuje amagana y'abantu, ubwo hasozwaga Shampiyona y'Umupira w'Amaguru ya Diaspora ya Sudani cyabereye muri Kigali Universe iri hejuru ya CHIC, izafungurwa ku mugaragaro muri Gicurasi 2024. 

Abitabiriye iyi mikino bari barangajwe imbere na Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Bwana Khaled Musa ndetse na Ambasaderi wa Libya, Bwana Ibrahim Sidi.

Nyuma y'iyi mikino, Coach Gael yaganiriye na Ambasaderi wa Sudani ndetse na Ambasaderi wa Libya. Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Kigali Universe, Kenny Mugarura [Murumuna wa Coach Gael] yabwiye InyaRwanda ko Coach Gael yaganiriye na bariya bayobozi ku mikoranire na Kigali Universe.

Ati 'Baganiriye ku kuntu abanya-Sudan bagira uruhare muri Kigali Universe binyuze mu bufatanye hagati y'Abanya-Sudan n'Abanyarwanda, kandi bashaka no kuzajya bahurira muri Kigali Universe, kugirango barusheho gukomeza umubano hagati y'ibihugu bibiri binyuze mu guteza imbere imyidagaduro ndetse na Siporo. Byari bimeze neza, buri kimwe cyari ku murongo.'

Coach Gael aherutse kubwira Televiziyo Rwanda ko igice cya mbere cy'iyi nyubako kigiye kuzura gitwaye hafi Miliyari 2 Frw.

Ati 'Turacyakomeza ariko ubu ari hejuru cyane ya miliyoni y'amadorali ya Amerika , turacyabyubaka kuko umushinga nk'uyu ntabwo wavuga ngo nonaha urarangiye ariko ibyo dushaka biracyatujyana hejuru ya miliyoni imwe n'igice y'amadorali ya Amerika buri munsi tugenda twunguka ibindi bintu bishya.'

Yavuze ko iyi nyubako izaba irimo ibikorwa binyuranye. Ati 'Kigali Universe ni ikintu kitari muri aka karere ka Afurika y'Uburasirazuba urabona ni hejuru y'inyubako ya CHIC ni hanini cyane hari metero kare zisaga 6000. '

'Izaba irimo ibibuga bito bya siporo zitandukanye, umupira w'amaguru, Basketball, Tennis na Golf bikinirwa mu nzu, harimo Restaurant, amaduka acuruza ibintu bitandukanye, ni ahantu abantu bazajya baza bagahuriramo bakanezerwa nk'umuryango, abana bafite ibyo bakora, ababyeyi nabo bari mu byabo baze bakore siporo bishime.'

Inyubako ya Kigali Universe, izajya iberamo imikino irimo iya Basketball n'iy'umupira w'amaguru (Football) n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro nk'ibitaramo by'abahanzi.

Abanya-Sudani babarizwa mu Rwanda, bakinaga imikino ya mbere y'Abadiaspora yahuje ikipe ya Sudan ndetse n'ikipe ya Libya. Iyi mikino yabanje kubera ahantu hanyuranye nko muri Canal Olympia, no ku bindi bibuga bitandukanye, bahitamo ko isorezwa kuri Kigali Universe.

Ni ubwa mbere iyi nyubako ya Kigali Universe yubatswe na Coach Gael yakiriye imikino. Uhagarariye Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Bwana Muhamed Muhammed yavuze ko u Rwanda barufata nk'igihugu cya kabiri, kandi bishimira uko u Rwanda rwabakiriye.

Mu kuganiro n'itangazamakuru ati "Turashima u Rwanda n'Abanyarwanda, kandi turashima uko twakiriwe. Abanya-Sudani baje mu Rwanda kubera ibibazo by'intambara biri iwacu/iwabo, rero u Rwanda turufata nk'igihugu cyacu cya kabiri."

Umuyobozi w'ikipe ya APR FC, Col Richard Karasira yitabiriye kureba iyi mikino kubera ko mu ikipe ya APR FC bafitemo umunya-Sudan, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman wanigaragaje muri iyi mikino.

Col Karasira yavuze ko igikorwa cyabashimishije. Ati 'Iki gikorwa twagitumiwemo cyane kubera ko dufite umwe mu bakinnyi b'abo Shaibub tubanye nawe, mwabonye baza no kudushyigikira no kuri Stade, tubikoranye hamwe nawe. Ni igikorwa twatumiwe kubera y'uko tugombaga kuza kwifatanya n'abo…'

Yavuze ko bamaze iminsi mu biganiro n'abanya-Sudan bigamije kuba bakoresha bimwe mu bikorwaremezo by'abo. Avuga ko kuba batumiwe ari ibintu bishimishije, kandi bigaragaza ko umupira 'ushobora kubaka Dipolomasi y'ibihugu'.

Karasira yavuze ko u Rwanda rwabaye muri Sudan 'dutabara mu nzira za Loni', kandi hari umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi.

Sharaf Eldin Shaiboub yavuze ko bishimira uko abanya-Sudan bakiriwe mu Rwanda, avuga ko ari 'mu rugo hacu ha kabiri'. Ati 'Urabibona nawe buri wese uri hano arishimye. Benshi mu banya-Sudan batangije 'business' zinyuranye hano mu Rwanda.' Sharaf yanavuze ko yashimishijwe no gutwarana na APR FC igikombe cya 22 cya Shampiyona.

Uhereye ibumoso: Ambasaderi Khaled Musa wa Sudan, Coach Gael ndetse na Ambasaderi wa Libya, Ibrahim Sidi - baganiriye ku byaza umusaruro inyubako ya Kigali Universe yubatse hejuru ya CHIC

Ikipe ya Total Football n'iyo yegukanye igikombe itsinze ibitego 8-3 muri 'Mini Foot' yakinwaga 


Hasojwe Shampiyona y'Umupira w'Amaguru ya Diaspora yabereye muri Kigali Universe


Col. Karasira wa APR FC [Uri ibumoso] yashimye unufatanye busanzwe buri hagati y'u Rwanda na Sudan


Caoch Gael ari kumwe n'abayobozi banyuranye barimo uwabaye Ambasaderi wa Sudani, ndetse n'uwabaye Ambasaderi wa Libya mu Rwanda










Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142461/ibyo-coach-gael-yaganiriye-na-ambasaderi-wa-sudani-nuwa-libya-yakiriye-muri-kigali-univers-142461.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)