Umuhanzi Ben Kayiranga yahishuye ko yahuye n'uburwayi bwo kwibagirwa byanatumye yibagirwa zimwe mu ndirimbo ze.
Uyu muhanzi utuye mu Bufaransa ku Mugabane w'u Burayi, yavuze ko ari uburwayi yagize muri 2003 nyuma y'urupfu rwa nyina.
Yabitangarije mu kiganiro Amahumbezi, aho yavuze ko yatangiye kujya yibagirwa amwe mu magambo agize indirimbo ze.
Ati "Naje kugira ibyago Mama wanjye yitaba Imana, guhera icyo gihe ngira ikibazo cyo kwibagirwa ntangira kugira ubwoba bwo kujya nibagirwa amagambo nanditse mu gihe ngiye ku rubyiniro, ntabwo abantu benshi babimenye, noneho ntagira kujya ngira ubwoba bituma mpagarika ibitaramo byose.'
Yakomeje agira ati "Nibanze cyane ku bintu nk'ibyo hambere, ibyakera ndabyibuka ariko ibintu bya vuba nanditse ntabwo mbasha kubifata, biranshika, mfite amagambo menshi nanditse y'indirimbo ariko kuziririmba nzikurikiranya biranga ndabyibagirwa.'
Ubu burwayi akaba yari yarabugize ibanga, yirinze kubivugaho ahubwo ahitamo guhita ahagarika ibikorwa byose bya muzika harimo no guhagarika ibitaramo byose yari afite i Paris.