Muri iyi Weekend dusoje, shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri muri Suède yatangiye gukinwa ariko ikipe ya Sandvikens IF ikinamo Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick ntibyayigendekeye neza ku munsi wa mbere.
Byiringiro Lague wari wabanje ku ntebe y'abasimbura yinjira mu kibuga ku munota wa 77 ariko ntiyagira icyo afasha ikipe ye ku bitego 4-0 yanyagiwe na Landskrona BoIS ndetse ihita itangirira ku mwanya wa nyuma.
Iyi kipe ya Sandviken IF, mu mwaka w'imikino ushize nibwo yazamutse mu kicyiciro cya Kabiri ivuye mu cya gatatu, bigizwemo uruhare n'aba bakinnyi 2 b'abanyarwanda kuko bari bayirimo izamuka.