Imbamutima z'abahoze mu mitwe irimo FDLR u Rwanda rwakiriye bararwifurizaga inabi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutswe kuri uyu wa 29 Mata 2024, ubwo mu Kigo gitangirwamo amasomo n'amahugurwa yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare cya Mutobo haberaga igikorwa cyo guseserera abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo 55, bagize icyiciro cya 71.

Col. Uwimana Alphonse wabarizwaga mu mutwe wa FDLR ashinzwe imirimo itandukanye, yashimye uko u Rwanda rwabakiriye neza rutitaye ku bikorwa bibi bari bamazemo imyaka myinshi byo gushaka guhungabanya umutekano w'Igihugu.

Ati 'Leta yatwakiriye ititaye ku bikorwa bitari byiza twari tumaze igihe tubamo mu mitwe yitwaje intwaro. Twahawe amahugurwa twigishwa indangagaciro ziranga Umunyarwanda ufitiye igihugu cye akamaro.'

Yakomeje ati 'Twiyemeje kurwanya icyagarura amacakubiri aho yaba akiri hose n'ingengabitekerezo ya Jenoside. Tuboneyeho guhamagarira abakiri mu mashyamba ya Congo n'abandi bashaka gutera u Rwanda ngo bashyire intwaro hasi batahe mu gihugu cyababyaye kuko gihora kiteguye ku bakira nk'abana bacyo.'

Umuyobozi wa Komisiyo y'igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe RDRC, Nyirahabineza Valérie, yagaragaje ko kuva iki kigo cya Mutobo cyashyirwaho, hamaze kunyura abagera ku 14 babarizwaga mu mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, P5, RUD Urunana n'indi.

Mu basezerewe, harimo abasirikare 46, abasivili bakoranaga n'imitwe yitwaje intwaro, abana babiri bari abasirikare ariko ko bateguwe neza kugira ngo bahindure imyumvire n'imitekerereze bitandukanye n'ibyo bari bafite bakiri mu mashyamba.

Ati 'Baratanga icyizere gihagije cyo gutanga umusanzu ko bazafatanya n'abandi Banyarwanda aho bagiye kugana kubaka u Rwanda rwiza.'

Yagaragaje ko mu gihe bari bamaze mu kigo cya Mutobo bigishijwe imyuga irimo ubwubatsi, gukora amazi, gukanika imodoka, gusudira, gukora amashanyarazi, gusuka, kudoda n'indi kandi bahabwa n'impamyabushobozi itangwa n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe amashuri ya tekinike imyuga n'ubumenyingiro, RTB.

Ubwo basezererwaga, bahawe ibyangombwa birimo Indangamuntu, icyemezo cyo gushyira mu buzima busanzwe n'impamyabushobozi ihamya imyuga bigishirijwe i Mutobo igiye kubafasha mu buzima busanzwe berekejemo.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yagaragaje ko u Rwanda rwifuza ko nta mwana warwo wahera ishyanga.

Ati 'U Rwanda rwifuza ko nta mwana warwo wahera ishyanga kabone nubwo yaba ari mu mitwe yitwaje intwaro. Ndashimira abantu bose bumvise uwo muhamagaro bagahitamo kurambika intwaro hasi bakaza biyemeje gufatanyiriza hamwe kubaka u Rwanda rwacu.'

Yagagaragaje ko abasezerewe bashobora gutanga ubuhamya bw'ibyo banyuzemo n'u Rwanda babonye babishingiye ku byo babwirwaga bakiri mu mashyamba ya Congo.

Yabasabye kuzakomeza kugendara ku ndangagaciro z'umuco nyarwanda, bagahinduka mu myitwarire no mu migenzerere ndetse no kuzafatanya n'abandi mu gusigasira no kubungabunga umutekano.

Minisitiri Musabyimana yababwiye ko bagomba kwifatanya n'abanyarwanda muri gahunda zitandukanye zigamije kuakura mu bukene.

Ati 'U Rwanda murimo, dufite gahunda yo gukura abanyarwanda mu bukene. Ku buvamo si ahantu ugenda agakanda uwari umukene akaba umukire, ahubwo buri wese arabiharanira. Turifuza ko buri Munyarwanda wese namwe murimo arakarira ubukene, yiyemeza gukora cyane, agashakisha ubumenyi bukenewe, amakuru akenewe kugira ngo tujyanemo mu nzira igana mu bukire.'

Yibukije ko bagiye mu miryango u Rwanda ruri kwitegura amatora y'Umukuru w'Igihugu n'amatora y'Abadepite, abasaba kuzafatanya n'abaturage bakayitabira, bagaharanira n'imigendekere myiza yayo.

Yabasabye kuzatanga umusanzu wabo bashishikariza Abanyarwanda bakiri mu mitwe yitwaje intwaro kuzishyira hasi bagataha mu rwababyaye bashingiye ku buhamya bw'ibyo babonye.

Buri mwaka Komisiyo y'Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare yakira abantu baturutse mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baba barambiwe intambara zidafite icyerekezo.

Hatanzwe ibyemezo by'uko bahuguwe ndetse banahabwa indangamuntu
Col. Uwimana Alphonse ubwo yahabwaga ibyangombwa bye
Col Uwimana yashimye u Rwanda rwabakiriye hatitawe ko bagize uruhare mu guhungabanya umutekano waryo mu bihe bishize
Bagaragaje impano bafite basusurutsa abitabiriye uwo muhango
Uyu mubyeyi wasezerewe (ibumoso) yari Caporal mu ngabo za FDLR
Ubwuzu bwari bwose mu gusezera kuri Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare
Umuyobozi wa Komisiyo y'igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe RDRC, Nyirahabineza Valérie, yabasabye gufatanya n'abandi kubaka u Rwanda
Inzego z'umutekano nazo zari zihagarariwe muri icyo gikorwa
Bagaragaje ko bafite impano y'ubuhanzi no kubyina
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Musabyimana yashimye ubutwari aba bahoze mu mashyamba bagize, bagahitamo gutaha mu rwababyaye
Basabwe gutanga ubuhamya bwiza ku basigaye mu mashyamba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abahoze-mu-mitwe-irimo-fdlr-u-rwanda-rwakiriye-bararwifurizaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)