Imfashanyigisho ku mahame n'indagagaciro z'umwuga w'abaganga zamurikiwe abanyamwuga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mahame yateguwe mu buryo bw'ikorabuhanga n'Urugaga rw'Abaganga b'Amenyo mu Rwanda (RMDC) amurikwa ku mugaragaro ku itariki 25 Mata 2024.

Ingingo ya 19 y'itegeko rigena imitunganyirize, imikorere n'ububasha by'Urugaga rw'Abaganga, ivuga ko 'Inama y'Igihugu y'Urugaga rw'abaganga n'abaganga b'amenyo ishyiraho uburyo bwo guhugura abaganga hagamijwe kubongerera ubumenyi no kwibutswa kwihugura mu buryo buhoraho indangagaciro ziranga umwuga.'

Mu bubasha ruhabwa n'itegeko, Urugaga rufite ububasha bwo 'gutanga no kwambura uburenganzira bwo gukora umwuga w'ubuganga ; ndetse no gufatira ibihano abaganga n'abaganga b'amenyo bakoze amakosa yo mu rwego rw'umwuga'

Mu ishyirwa mu bikorwa by'umwanzuro wafatiwe mu mwiherero wa 17 w'abayobozi, ugira uvuga ko 'inzego zireba ubuzima zirasabwa kwihutisha ivugururwa rya gahunda yo guhugura abakozi bo mu rwego rw'ubuvuzi kandi hakongerwamo ibirebana n'isuzumabumenyi rihoraho (kuva umuganga akirangiza kwiga n'igihe cyose ari mu kazi) no gushyira imbaraga mu myitwarire ya kinyamwuga', Urugaga r'wAbaganga rwafashe iya mbere mu gutegura amahugurwa ahoraho mu myitwarire, imikorere n'imikoranire y'abaganga ku baganga b'inzobere ndetse n'abaganga rusange.

Ku wa Kane tariki ya 25 Mata 2024, mu Karere ka Bugesera, Urugaga rw'Abaganga n'Abaganga b'Amenyo rwamurikiye abahagarariye amashyirahamwe y'inzobere n'ishyirahamwe ry'abaganga n'abafatanyabikorwa imfashyanyigisho ikubiyemo amahame agenga umwuga w'ubuvuzi, imikorere n'imikoranire, yateguwe nk'isomo mu buryo bw'ikoranabuhanga, bworohereza abaganga kuyageraho ndetse no kuyasobanukirwa.

Iyo mfashanyigisho ikubiyemo mu buryo burambuye ibijyanye no gutanga ubuvuzi mu buryo buboneye, ubunyangamugayo, ubudakemwa, ubwitange n'ibindi.

Umuyobozi Mukuru akaba n'Umuvugizi w'Urugaga rw'Abaganga n'Abaganga b'Amenyo, Col. Dr. Afrika Gasana Guido mu kumurikira abanyamwuga izi mfashayangisho, yabanje ashimira abagize uruhare mu kuyitegura, anasaba abitabiriye igikorwa gufatanya kugira ngo bagere ku ntego yo kunoza umwuga, hirindwa amakosa kandi umurwayi akagira uruhare mu buvuzi agiye guhabwa ndetse no kugirwa inama mu kwirinda indwara.

Yaboneyeho gusaba abaganga muri rusange kwifashisha izi mfashanyigisho zateguwe kandi ziboneka kuri murandasi ku rubuga rw'urugaga.

Col. Dr. Afrika Gasana Guido yasobanuriye abaganga ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari buri muganga agomba kwerekana icyemezo cy'uko yarangije kwiga ayo masomo akabona guhabwa uruhushya rwo gukora rwa buri mwaka.

Yasabye abakuriye amashuri yigisha ubuvuzi mu Rwanda, kwigisha indangagaciro abanyeshuri biga ubuvuzi kuko igiti kigororwa kikiri gito.

Iyi mfashyangigisho kandi yateguranywe n'andi masomo yo kwigisha abaganga uburyo bakora raporo ku muntu witabye Imana hakerekanwa icyateye urupfu.

Mu kiganiro kirambuye, abaganga n'abafatanyabikorwa bishimiye ubudasa zino mfashanyigisho zataguranywe, babaza ibibazo bitandukanye barangiza bemeranyije ko bagiye kongera umurego mu guhugurana kandi urugaga rukaba rugiye gutangira gusanga abaganga mu bitaro bakaganira kandi bagahugurwa ku mahame y'ubuvuzi n'indangagaciro z'umwuga ndetse n'ubufatanye muri rusange.

Umuyobozi Mukuru akaba n'Umuvugizi w'Urugaga rw'Abaganga n'Abaganga b'Amenyo, Col. Dr. Afrika Gasana Guido
Imfashanyigisho ku mahame n'indagagaciro z'umwuga w'abaganga zamurikiwe abanyamwuga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imfashanyigisho-ku-mahame-n-indagagaciro-z-umwuga-w-abaganga-zamurikiwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)