Icyegeranyo cya Banki y'Isi ku bumenyi n'ubushobozi bw'abaturage bijyanye n'isoko ry'umurimo [Human Capital Index] kigaragaza ibipimo by'uburyo ibihugu bitegura abaturage babyo haba mu rwego rw'uburezi n'ubuzima ngo bazavemo abajya ku isoko ry'umurimo, cyerekana ko hagikenewe gushorwa imbaraga nyinshi kugira ngo umwana uvutse azamukane impamba ihagije imufasha kuzatanga umusaruro.
Kigaragaza ko umwana wavutse mu 2020, ku rwego rw'Isi afite amahirwe yo gutanga umusaruro ku mpuzandengo ya 56% igihe azaba akuze yarahawe uburezi buboneye, akanagira ubuzima buzira umuze.
Cyerekana ko umwana wavukiye mu Rwanda agahabwa uburezi ku rwego rwo hejuru, ndetse akagira ubuzima bwiza azaba afite amahirwe yo gutanga umusaruro ku mpuzandengo ya 38% igihe azaba akuze.
Imibare igaragaza ko muri Mu 2018 umwana wo mu Rwanda utangiye amashuri afite imyaka ine yabarirwaga kuzamara imyaka 6.6 mu ishuri yiga, ariko muri 2020 iyo myaka yageze kuri 6.9 nibura akarangiza kwiga mbere y'uko agira imyaka 18.
Ibi biterwa n'uko mu mashuri abanza abanyeshuri binjiramo ari benshi, kuko ubu bageze ku 135%, mu gihe abajya mu cyiciro rusange bangana na 46% bakagabanyuka uko ugenda uzamuka.
Abana bagejeje igihe cyo kwiga amashuri abanza bitabira ku mpuzandengo ya 94% na ho abasoza iki cyiciro bangana na 76%. Umubare w'abadasoza amashuri abanza biganjemo abahungu, bangana 62.6%.
Mu gusuzuma umusaruro umunyeshuri akura mu ishuri, ibipimo bya Banki y'Isi byerekana ko muri 2018 umunyeshuri yabaga yarize imyaka 3.8 muri 6.6 yamaze yiga, mu gihe mu 2020 umusaruro w'umunyeshuri wagaragarazaga ko yaba yarize imyaka 3.9 muri 6.9 yamaze mu ishuri.
Ibi bigaragaza ko nubwo abana bajya mu ishuri na mwarimu akigisha ariko igikorwa nyirizina kidakorwa uko bikwiye.
Iki cyuho hari abakirebera ku kuba amashuri y'incuke henshi ari bwo agitangira, ndetse n'uburyo urwego rw'uburezi rwinjije abarimu benshi batize uburezi, nyamara ntibahugurwe mu buryo bufite ireme ku buryo umwarimu mushya ajya kugera ku rwego rwo gutanga ubumenyi bwifuzwa hashize igihe kinini.
Perezida wa Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga Urubyiruko n'Umuco, Depite Rubagumya Furaha Emma, yagaragaje ko ibipimo by'umusaruro w'uburezi bigaragaza ko uri hasi cyane nyamara amavugurura yakozwe yakabaye yarabizamuye.
Ati 'Ibipimo bijyanye no guta ishuri, gusibira, abanyeshuri baba bafite ubumenyi buke mu gusoma no kubara cyangwa se mu rurimi rw'Icyongereza, ibintu bijyanye n'imyaka abana biga, ibyo bipimo iyo ubirebye muri raporo zitandukanye ubona bidasa neza. Bimwe biba biri mu muhondo ibindi bikaba mu mutuku kandi ubundi iyo ugabanyije ubucucike mu ishuri, ukagabanya abana imbere ya mwarimu umusaruro wakabaye ko abana benshi muri bo bashobora kwiga bakamenya ntibanasibire kubera ko bize bamenye bagashobora kuzamuka.'
Mu mwaka w'amashuri wa 2021/2022 imibare y'abana bata ishuri yageze kuri 9.2% ivuye kuri 10.3% muri 2020/2021. Imibare y'abasibiye yageze kuri 14.3% muri 2021/2022 ivuye kuri 8.3% mu mwaka w'amashuri wa 2020/2021.
Abanyeshuri bo mu mashuri abanza bavuye kuri miliyoni 2.5 mu 2017 bagera ku barenga miliyoni 2.8, na ho uw'abo mu mashuri yisumbuye wavuye ku 531.377 ugera kuri 729.998 mu 2023, bigaragaza ubwiyongere bwa 37,4%.
Tariki 18 Mata 2024, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko amavugurura yakozwe mu burezi, yose agamije gukemura ibi bibazo kandi mu myaka mike azaba yatangiye kuzana impinduka.
Ati 'Niba tuvuga ngo twavuguruye abantu bigisha amashuri nderabarezi, icyiciro cyahuye n'aya amavugurura ni bwo kigiye kurangiza, ubu ni bwo bagiye kuba abarimu'
'Mu burezi ntabwo ukora igisubizo ngo umusaruro wacyo uwubone ako kanya ariko ibi byose twabishyize mu mavugurura. Njye ndemeza ko mu myaka ibiri itatu iri imbere, impinduka zizigaragaza mu burezi bw'u Rwanda.'
Kugeza ubu abarimu 132 baturutse muri Zimbabwe bari gufasha mu kwigisha abo mu mashuri nderabarezi 16 u Rwanda rufite.
Dr Ngirente yahamije ko igihe kitari cyagera ngo hasuzumwe umusaruro w'impinduka zakozwe kuko abanyeshuri binjiye muri izo gahunda batari bagera ku isoko ry'umurimo.
Ati 'Hari n'aho zatangiye kugaragara. Ni ukuvuga ngo biriya twagabanyije itsinda ry'amasomo abantu biga [combination] akava kuri 16 akaba icyenda mu biga ubumenyi rusange, aba mbere batangiye muri aya mavugurura bageze mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye, ntabwo bari bajya mu kazi no muri kaminuza ngo tuvuge ngo ya mavugurura yatanze umusaruro iyo bageze muri kaminuza batsinda kurusha abayigezemo mbere.'
Umubare w'ibyumba by'amashuri abanza wavuye ku 31.927 mu mwaka wa 2017 ugera ku 49.561 mu mwaka wa 2023. Ibi bingana n'ubwiyongere bwa 35,5%.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose we abona no kuboneza urubyaro mu Rwanda bikwiriye gushyirwa imbere mu kwizera uburezi bufite ireme. Ati 'Tujya kurangiza kubaka kubera abana tubyara amashuri yamaze kuzura.'
Abagwingira baracyari benshi
Abana 33% batarageza ku myaka itanu mu Rwanda baba bafite ikibazo cyo kugwingira, mu gihe ugwingiye ku rugero rwo hejuru bimugabanyiriza ubushobozi bwo kwiga.
Gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri [kuva mu mashuri y'inshuke kugeza mu yisumbuye] yatangijwe kuva muri 2020 ari kimwe mu byakemura ikibazo cy'igwingira ry'abana.
Mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024 leta y'u Rwanda yari yegennye miliyari 90 Frw yo kugaburira abana ku ishuri, kandi yatanze umusaruro haba mu kugarura abana ku mashuri no kubafasha kwiga neza.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imibare-iteye-inkeke-ku-burezi-bw-u-rwanda