Imitima yacu yuzuye ishimwe n'agahinda icyari... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024, mu muhango wabereye muri BK Arena witabiriwe n'abayobozi barimo Salva Kiir wa Sudani y'Epfo; Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, Perezida Denis Sassou-N'Guesso wa Congo-Brazzaville, Perezida Mialy R. Rajoelina wa Madagascar, Perezida Petr Pavel wa Czech Republic;

Perezida Mohamed Cheikh El Ghazouani wa Mauritania, Abiy Ahmed, minisitiri w'intebe wa Ethiopia, Jessica Alupo Visi Perezida wa Uganda, Visi Perezida Rigathi Gachagua wa Kenya, Guinea ihagarariwe na Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida Mamady Doumbouya,

U Bwongereza buhagarariwe na Andrew Mitchell, Minisitiri w'terambere na Africa ndetse na Audrey Azoulay, umuyobozi mukuru wa UNESCO.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko muri iki gihe u Rwanda n'Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 'imitima yacu yuzuye agahinda n'ishimwe'. Ati 'Tubiruka abacu bishwe, kandi tukishimira uko u Rwanda rumeze ubu.'

Perezida Kagame yashimiye abarokotse Jenoside kuko bemeye gutanga imbabazi, avuga ko ari umwenda bafitiwe. Ati 'Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tubarimo umwenda utagira ingano.'

'Twabasabye gukora ibidashoboka, mwikorera umutwaro w'ubwiyunge. Kandi mukomeje gukorera Igihugu cyacu ibidashoboka buri munsi, turabashimira.'

Yavuze ko uko imyaka ishira, abakomoka ku barokotse Jenoside bakomeje kunyura mu bihe bigoye, birimo gushakisha ababo batigeze babona cyangwa batigeze bagira amahirwe yo kubona. Ati 'Uyu munsi, namwe tubafite ku mutima.'

Kagame yavuze ko 'amarira yacu atemba ajya mu nda ariko turakomeza nk'umuryango'.

Umukuru w'Igihugu, yavuze ko Abanyarwanda batagira ingano banze kwifatanya n'abicanyi, bamwe kubera ubutwari batanga ubuzima bwabo. Â 

Umukuru w'Igihugu yavuze ko urugendo rw'u Rwanda rwari rurerure, kandi rwari rukomeye. 

Avuga ko uburemere bw'abishwe muri Jenoside 'bwatwigishije guca bugufi, kandi ayo 'masomo twize akubiye mu maraso yamenetse.'

Yavuze ko amahitamo yafashwe n'Abanyarwanda, ari uwo musaruro w'aho u Rwanda rugeze. Ati 'Umusingi wa byose ni ubumwe. Ayo yari amahitamo yacu ya mbere, kwemera igitekerezo cy'u Rwanda rwasubiranye ubumwe no kubaho muri ubwo buryo.'

Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahisemo gutekereza birenze ibyago 'twagize', bahitamo kuba 'abantu bafite ejo hazaza'.

Mu ijambo rye, yashimye kandi abayobozi b'Ibihugu n'Abakuru ba za Guverinoma bitabiriye umuhango wo Kwibuka, abashimira ku bw'umusanzu batanze mu kubaka u Rwanda.

Ati "Twishimiye kuba mwifatanyije natwe kuri uyu munsi uremereye. Umusanzu wo kongera kubaka Rwanda ntugira uko ungana, kandi wadufashije kugera aho duhageze ubu.'

Umukuru w'Igihugu yashimye Igihugu cya Uganda, aho ingabo za FPR-Inkotanyi yari akuriye zateye zituruka. Yavuze ko Uganda yacumbikiye Abayarwanda imyaka myinshi, ndetse benshi bayishinja gukorana na FPR.

Yashimye kandi Ethiopia yafashije u Rwanda kongera kwiyubaka.  Anashima Minisitiri w'Intebe, Abiy Ahmed wari mu bitabiriye, wabaye umusirikare mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda, Jenoside ikirangira.

Kagame kandi yashimye Kenya, u Burundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bacumbikiye impunzi z'Abanyarwanda benshi.

Yanashimye Tanzania ku bwo kwakira Abanyarwanda n'Imishyikirano y'Amahoro yaberaga muri Arusha. Ku buyobozi bwa Julius Nyerere, wubatse umusingi w'ibihugu byombi.

Kagame yanashimye Congo-Brazaville ndetse na Captaine Mbaye Diagne umusirikare wa Senegal wiciwe mu Rwanda arokora Abatutsi. Â 

Yashimiye abari bahagarariye Nigeria, Czech Republic na New Zealand, bavugiye mu kanama gashinzwe umutekano ka ONU ko ibyari biri kubera mu Rwanda ari Jenoside. Yavuze ko aba bose banze igitutu cya Politiki, bagaragaza ukuri ubwo bari mu nama ya ONU.


Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bababajwe no kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko banishimira uko u Rwanda rwahindutse 

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rugeze aho rugeze ubu kubera ko Abanyarwanda bahisemo inzira y'ubumwe 'kandi tukabaho dutyo'


Gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byakomereje muri BK Arena nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141711/imitima-yacu-yuzuye-ishimwe-nagahinda-icyarimwe-perezida-kagame-atangiza-kwibuka30-141711.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)