Ibyo benshi babishingiye ku kuba hari imihanda myinshi yo muri Kigali itaratunganywa ngo ishyirwemo kaburimbo, baboneraho kwibutsa iyo bagiye bemererwa n'indi y'ibitaka ikibabangamiye, nko kwereka Umujyi ko ukwiye kubanza gutunganya mbere yo kubabuza kwanduza kaburimbo.
Iryo tangazo ryagiraga riti 'Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda. Ibyo bireba: Umuntu ku giti cye; abafite ibikorwa by'ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri 'chantier', ibirombe n'ahandi; Imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo.'
Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda. Ibyo bireba:
✅Umuntu ku giti cye;
✅Abafite ibikorwa by'ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri 'chantier', ibirombe n'ahandi;Imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo. pic.twitter.com/OWsDuPIifV
â" City of Kigali (@CityofKigali) April 17, 2024
Benshi mu bakoresha urubuga rwa X bahise bihutira gusubiza, bereka Umujyi wa Kigali ko banenze iby'iryo tangazo, bavuga ko bireba umujyi wa Kigali kubaka imihanda ifite isuku henshi kugira ngo ibinyabiziga bitandura.
Umunyamakuru Niwemwiza Anne Marie yagize ati "Eraaa, ariko rata muri abiboneee. Twatanze amafaranga y'ibikorwaremezo maze ntimwabiduha turaceceka, bamwe mwatuyoboyeho amazi ahari nyabagendwa muhagira amanegeka turumirwa, none muti ntitubandurize imihanda? Nuko se ngo tuzajya tuzogereza he ba nyakubahwa? Mu bitaka cyangwa muri kaburimbo?"
Eraaa, ariko rata muri abiboneee. Twatanze frw y'ibikorwaremezo maze ntimwabiduha turaceceka, bamwe mwatuyoboyeho amazi ahari nyabagendwa muhagira amanegeka turumirwa, none muti ntitubandurize imihanda? Nuko se ngo tuzajya tuzogereza he ba nyakubahwa? Mu bitaka cg muri kaburimbo? https://t.co/pZLUd26a5d pic.twitter.com/fcatq5AP49
â" NIWEMWIZA Anne Marie (@Annemwiza) April 17, 2024
Undi wiyita Injajwa yagize ati 'Ariko mwagabanyije umwiryo mukamenya ko tukiri mu bihugu bikigana mwitera mbere!! Ubu murumva umuntu azajya ava kuri site akabanza kujya kogesha ngo ni uko agiye muri kaburimbo? Abakozi se bakubura imihanda bahemberwa iki? Ngaho muzateme ibiti byose bita amababi mu muhanda turebe?'
Ariko mwagabanyije umwiryo mukamenyako tukiri mubihugu bikigana mwitera mbere!! Ubu murumva umuntu azajya ava kuri site akabanza kujya kogesha?? Ngo nuko agiye muri kaburimbo? Abakozi se bakubura imihanda bahemberwa iki? Ngaho muzateme ibiti byose bita amababi mumuhanda turebe?
â" injajwa_og (@InjajwaOg) April 18, 2024
Uwitwa CSF Foundation kuri X na we yagize ati 'Ibyo muvuga kugira ngo bikorwe nimubanze mukore imihanda yose, nimurangiza muteze imbere imibereho y'abaturage ubundi murebe ko isuku y'iyo mihanda itazahita igerwaho!'
Ibyo muvuga kugirango bikorwe ni mubanze mukore mihanda yose ni murangiza muteze imbere imibereho y'abaturage ubundi murebe ko isuku yiyo mihanda itazahita igirwaho!
â" CSF Foundation (@FoundationCsf) April 18, 2024
Nsanga Sylvie we yagize ati 'Isuku i Kigali yaradusize... dusubire iwacu mu cyaro. Imodoka zigomba gusukurwa amapine".
Isuku ikigari yaradusize... dusubire iwacu mukyaro🙈"Imodoka zigomba gusukurwa amapine" chaaa this is me telling my son few min ego to wash ibirenge before bed as he was running around yasize kamba mbili ziwe. Nari nabuze ikintu gituma nseka this night 😂 pic.twitter.com/wzRuRGEpK4
â" Nsanga Sylvie (@NsangaSylvie) April 17, 2024
Undi witwa Eddy ati 'Hahahh ariko murasetsa yeee ubu nzinduke njya mu kazi kuko nturuka mu muhanda w'itaka ninjya kwinjira muri kaburimbo mbanze mve mu modoka njye kuyoza!!! Cyangwa hari amwe mu mabwiriza y'imihanda mito y'ibitaka yinjira mu minini ya kaburimbo namwe nk'Umujyi wa Kigali mwirengagije!!'
Hahahh ariko murasetsa yeee ubu nzinduke njya mukazi kuko nturuka mumuhanda witaka ninjya kwinjira muri kaburimbo mbanze mve mu modoka njye kuyoza!!! Cyangwa hari amwe mu mabwiriza yimihanda mito yibitaka yinjira mu minini yakaburimbo namwe nkumujyi wa Kigali mwirengagije!!
â" M.B (@Eddy53828697) April 17, 2024
Umurerwa Chall na we yagize ati 'Ibi njye mbifashe nk'ubwibone, iyi suku muhora mushaka kugeza ubwo igeze no mu mifuka y'abanyarwanda izatuzanira akarambaraye'
Ibi njye mbifashe nkubwibone iyi suku muhora mushaka kugeza ubwo igeze no mumifuka y'abanyarwanda izatuzanira akarambaraye
â" Umurerwa Chall (@ChallUmurerwa) April 18, 2024
Abandi benshi na bo biniguye, bagaragaza icyo batekereza:
So ni ukujya tuva mu mihanda y'igitaka mbere yo kujya muri kaburimbo duhagarare ku ruhande twoze imodoka, dukomeze urugendo 😂😂😂 https://t.co/SfIkaKdfOb
â" Aissa M. CYIZA (@AissaCyiza) April 18, 2024
Ab'i Gasogi muzajya mwogereza amapine hehe?🙈 https://t.co/AnoofeHTP1
â" Ingabire Egidie Bibio (@EgidieBibio) April 17, 2024
Gahunda n iyi ukiva mu muhanda w itaka ugiye kwinjira muri kaburimbo za Anko Sam 🤣🤣🤣🤣 https://t.co/kpm0ByixvI pic.twitter.com/6rfj33ijLl
â" Minister of Food and Drinks🇷🇼 (@Nyac_juru_jesse) April 18, 2024
Nonese ko hari imihanda iri mu mujyi itwanduriza imodoka ubwo umujyi wa Kigali urateganya kujya utwogereza amapine? Twe ntitwanduza imihanda ahubwo yo iratwanduriza kuko tuba twavuye mu rugo twogeje. https://t.co/SOs1Kz5MJh
â" Uwizihiwe Leonne Laura 🇷🇼 (@l_leonne) April 18, 2024
muminsi micye nabibikara Baraza kubirukana mumugi usigarane abinzobe gusa 😂😂😂😂 https://t.co/TKJDLE02OW
â" KARIMIKABI👅👅 (@karimikabi) April 18, 2024
Nibwo nkisoma ibi bintu gusa hano murakabije peeeee Ubu se ni hehe mwigeze mubona Babanza kwoza Amapine bagiye kwinjira muri Kaburimbo ???
Ubu se umuntu Azaba avuye I Busanza najya kwinjira umuhanda ngo sukura amapine ??🛃
Dear @CityofKigali umuntu wanditse bino nukurengera⦠https://t.co/mtDtdjwUqG
â" Blesslink1〽️𝕏🇷🇼 (@bless_link) April 18, 2024
.
Ingamba z'umujyi wa Kigali se zije kwirukana abagenda n'amaguru, ni ukudushyiriraho Public places zo gukweturiramo inkweto mbere yo kwinjira muri kaburimbo za Kigali.
Mwongere ingengo y'imari kaburimbo igere ku muntu utuye i Kigali wese. https://t.co/5TnMdCkxKd
â" Rwanda Beranova🇷🇼 (@_TuyisengeEpiph) April 17, 2024
Ibi nabyo ni ugukabya pe😎😎 ngo umuntu imbere yo kwinjira mu kaburimbo ajye abanza yoze ama pneus 😞 ariko nizere ko bazaba bavuye mu mihanda yo munzu
zabo
atari imihanda yubatswe na Leta nyine🤷🏽♂️ murakabya peeeeee ubuse imvura nirwa ko nzi Kigali imihanda yo mu ma quartiers⦠https://t.co/s5zx10zI5z
â" 𝐖𝐢𝐥𝐬𝐨𝐧-𝐋𝐢𝐱𝐨𝐧 (@Wilson_lixon1) April 17, 2024