Impungenge ku mushinga wo gutuganya amazi yanduye muri Kigali utangwaho amafaranga nta nyingo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abadepite bagaragaje ko Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n'Isukura, WASAC Group, cyatangiye gushyira mu bikorwa umushinga wo gutunganya amazi yanduye ava mu Mujyi wa Kigali muri Kamena 2023.

Kuri uyu wa 29 Mata 2024 ubwo Ubuyobozi bwa WASAC Group bwisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023, hagaragajwe ko hari amakosa menshi yakozwe mu mikoreshereze y'umutungo wa Leta harimo no gushyiraho ibiciro mbumbe nyamara nta nyigo ya nyuma yari yashyirwaho.

Visi Perezida wa PAC, Depite Mukabalisa Germaine, yatangaje ko hari miliyoni zirenga 47$ zagenewe kubaka uruganda rutunganya amazi mabi mu Mujyi wa Kigali ruri kubakwa ahazwi nko ku Giti cy'Inyoni nyamara nta nyigo ya nyuma igaragaza ibizakenerwa.

Ati 'Hari n'aho hagiye hashyirwaho igiciro mbumbe n'urugero miliyoni 47$ na miliyari 12 Frw cyo kubaka mbere y'uko hatangwa igishushanyo cya nyuma. Umuntu akibaza ngo ese murashyiraho igiciro nta gishushanyo cya nyuma kibereka ishusho y'ibizakenerwa mu kubaka icyo giciro kiraba kigiyeho gute?'

Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe Imishinga [WASAC Development], Eng Murekezi Dominique, yatangaje ko uyu mushinga watangiye gukorwa mu buryo bwihutirwa hakoreshejwe uburyo bwa 'Design and Build' aho rwiyemezamirimo ahabwa isoko hagendewe ku giciro mbumbe, agakora inyingo kandi anakora bimwe mu bikorwa.

Ati "Uyu mushinga urimo gukusanya amazi yo mu bice bya Nyarugenge, mu Mirenge ya Muhima, Nyarugenge na Gitega tukayatunganyiriza ku Giti cy'Inyoni, mu itegurwa ryawo wateguwe ku bufatanye na Leta y'u Rwanda na Banki y'Ishoramari y'i Burayi hakorwa inyigo y'ibanze ndetse n'ibijyanye no kubaka ariko basanga ari byiza ko ukora inyigo ari we ukwiye kuba ari kubaka.

Bigaragazwa ko uyu mushinga uri gushyirwa 'mu bikorwa ahandi hantu hubatse n'imihindagurikire y'umujyi kugira ngo bizafashe. Aha ni ho havuye ko mu gutanga isoko rwiyemezamirimo washakwaga yahawe gukora inyingo.'

Ati 'Icyo gihe mu nyigo y'ibanze habayeho kugena igiciro umushinga uzatwara ari na cyo cyahereweho Leta ishaka amafaranga muri Banki Nyafurika itsura Amajyambere.'

Perezida wa Komisiyo Depite Muhakwa Valens yavuze ko nta cyashingiweho hashyirwaho igiciro cy'inyigo n'icyo kubaka.

Ati 'Mwagendeye kuki muvuga ngo icyiciro cy'inyingo kizatwara aya mafaranga no kubaka bizatwara aya mafaranga? Kuko hari amakuru atari yuzuye namwe mubona ko itarangiye, kuko mwavuze ngo ibi bizatwara aya kandi namwe inyigo ya nyuma itarangiye?'

Eng Murekezi yavuze ko bakurikije inyigo y'ibanze yateganyaga ko umushinga uzatwara miliyari 81 z'Amayero ari na yo yaturutse muri AfDB mbere yo guha amasezerano rwiyemezamirimo.

Yagaragaje ko iyo hakorwa inyigo igaragaza ibikorwa by'uyu mushinga byari kuba bigoye kuko nyuma igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali cyaje guhinduka ku buryo inyigo iri gukorwa muri iki gihe ari yo bwo byaboroheye.

Ati 'Mbere y'uko dutangira gushyira umushinga mu bikorwa igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali cyarahindutse ariko inyigo irambuye iri gukorwa ubu kubihuza birakunda."

"Muri iyo nyigo y'ibanze hari harimo imirimo igomba gukorwa ku nyigo n'indi mirimo y'ibanze ari ho habereye gushyiraho igiciro cy'umushinga mbumbe mbere yo gutanga isoko.'

Yavuze ko rwiyemezamirimo ari we wagombaga gushyiraho igiciro cy'inyigo azakora, n'igiciro cyo kubaka n'ibikorwa by'umushinga. Mu nyigo y'ibanze harimo imirimo igomba gukorwa ariko hakoreshejwe ibiciro mbumbe.

Muri iyi mirimo harimo kubaka imiyoboro itwara amazi yanduye n'ibyumba byo kubikamo ayo mazi, n'uruganda nyirizina.

Ati 'Ubwo isoko ritangwa hakurikijwe iyo mirimo yagaragajwe mu nyigo y'ibanze, iyo mirimo rwieyemezamirimo akazashyiraho ibiciro mbumbe nyuma akazashyiraho inyigo irambuye.'

Ubu buryo bwo gutanga isoko bwanenzwe n'impande zose bireba ndetse Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Fidele Abimana, yemeye ko ubu buryo atari bwiza, ku buryo bumvikanye na WASAC ko butazongera gukoreshwa kuko bwatuma Leta ihomba.

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yavuze ko bitumvikana ukuntu hagenwe amafaranga ashyira mu bikorwa umushinga nta nyigo irambuye yari yakorwa
Abayobozi ba WASAC bagerageje gusobanura ariko PAC igaragaza ko itanyuzwe n'ibisobanuro bitangwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pac-yagaragaje-impungenge-ku-mushinga-wo-gutuganya-amazi-yanduye-muri-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)