Imyaka 16 bitazwi ko yapfuye! Menya Maj Mpira... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba w'uyu wa 11 Mata 2024,ni bwo habaye urugendo rwo Kwibuka Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro nyuma y'inzira y'umusaraba banyuzemo kuva kuri ETO Kicukiro aho batereranwe n'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye ziganjemo iz'Ababiligi bari bagiye bahungiyeho.

Mu gice cy'ikiganiro cyagarutse ku ruhare rw'Amahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu bikorwa byo Kwibuka no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusti hari aho Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda, Habiyaremye Aimable yikije ku bibazo bikiri mu gukurikirana, gufata no kuburanisha Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yerekanye ko hakiri ibibazo birimo ko bifata umwanya kumenya ibihugu aba baherereyemo, kumenya amazina bakoresha kuko benshi bagenda bayahindura aha niho yatanze urugero ku barimo Maj Mpiranya twifuje kugarukaho akaba ari umugabo udasanzwe mu bijyanye no gukwepa ubutabera ndetse aho yari yarashyiriweho amafaranga ku muntu uzagira uruhare mu gutanga amakuru y'aho aherereye.

Protais Mpiranya yabonye izuba ku wa 30 Gicurasi 1956 yitaba Imana ku wa 05 Ukwakira 2006, yari yariyise Sambao Ndume, ari mu banyabyaha mpuzamahanga bahigwaga cyane kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mubao yafatwaga nk'imashini yica bitewe n'uruhare rukomeye yagize mu itegurwa n'ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavukiye muri Gitarama mu muryango w'Abahutu, Mpiranyi yarageze ku ipeti rya Majoro mu gisirikare cya FAR, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari asigaye ayobora abasirikare barinda Umukuru w'Igihugu.

Yari kandi umwe kandi mu bayobozi b'Interahamwe bivuye ku mabwiriza yatanze batoteje bica Minisitiri w'Intebe, Agathe Uwilingiyimana hamwe n'abasirikare b'Umuryango w'Abibumbye bari bamurinze barimo Abanya-Ghana n'Ababiligi.

Abandi bayobozi batandukanye nabo bagiye bicwa ku itegeko rya Mpiranya nka Faustin Rucogoza ndetse yagize uruhare mu bitero bikomeye byiciwemo Abatutsi ibihumbi.

Yaje gutangira guhunga ubwo Inkotanyi zabohorage igihugu akoresha amayeri menshi yatumye benshi bayoberwa irengero rye gusa bikaba byizerwa ko yahunze anyuze mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mugabo utarigeze afatwa, yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ashijwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri 2012 ni bwo Zimbabwe yemeye ko uyu mugabo ashobora kuba abarizwa muri iki gihugu banemeza ko bagiye kugira uruhare rukomeye mu gushakisha aho yaba yihishe.

Muri 2022 nibwo byemejwe  hakozwe ibizamini nyuma yo gutaburura imva ye muri Harare byemezwa ko yapfuye mu Kwakira 2006.

Nk'uko byatangajwe na raporo yashyizwe hanze n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Mpiranya yahungiye muri Zimbabwe mu 2002 ndetse aza no kujyanwayo n'umuryango we n'abantu be ba hafi.

Mu myaka Mpiranya aba muri Zimbabwe yari yarahinduye amazina yiyita  Sambao Ndume, aho yabaga muri Harare yakoranyeho n'ingabo za Zimbabwe ndetse akajya asurwa n'abashyitsi batandukanye baturutse mu bihugu bikomeye.

Afatwa nk'umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi bacitse ubutabera mu buryo bukoranwe ubuhanga bwo hejuru.

Mpiranya yari mu bagabo bavuga rikijyana mu gisirikare akaza kandi mu bari mu by'ubutasi bwa gisirikare ndetse byinshi mu byakorwaga yabaga abifite akaboko nk'uwari mu mutwe wabarindaga Habyarimana.

Yatoje umutwe witwaraga gisirikare w'Interahamwe, yahagaritse ibikorwa byo kuba hari abandi banyapolitiki barahira nk'uko byari bikubiye mu masezerano ya Arusha, byari biteganijwe ku wa 05 Mutarama 1994.

Byinshi mu bikorwa yakoze yabifatanyije na Cpt Innocent Sagahutu na we wari mu mutwe  w'abarindaga umukuru w'igihugu, aba bakaba baragize uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi.

Mpiranya yabwiwe mu gitondo cyo ku wa 07 Mata ko Minisitiri w'Itumanaho Faustin Rucogoza bajyanwe mu nkambi y'abarindaga umukuru w'igihugu, abaza byihuse icyo bakibamaza bidatinze bahise bicwa.

Yari mu bashyiriweho ikiguzi  ko uzatanga amakuru y'aho aherereye  cyangwa akaba yamufata, azahabwa Miliyoni 5 z'amadorali.

Muri 2010, Mpiranya byaje kwemezwa ko ari muri Zimbabwe ndetse ko ari mu bacacuro b'ishyaka rya ZANU PF.

Gusa mu 2022 ni bwo byemejwe ko uyu mugabo yapfuye mu 2006, yishwe n'umutima icyo gihe akaba yari asigaye akoresha amazina ya Sambao Ndume.

Muri 2022 ni bwo byemejwe ko Maj Mpiranya yapfuye hashize imyaka 16 ntawe uubizi kubera ko yari yarahinduye amazina Abazi uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bemeza ko yari nk'imashini yica ku buryo yagize uruhare mu iyicwa ry'ibihumbi by'abatutsi

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141837/imyaka-16-bitazwi-ko-yapfuye-menya-maj-mpiranya-umucurabwenge-wa-jenoside-yakorewe-abatuts-141837.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)