Gen. Maj Yousef Huneiti n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga bahuye kuri uyu wa 22 Mata 2024.
Amakuru yashyizwe kuri X, agaragaza ko abayobozi bombi baganiriye ku gukomeza ubufatanye hagati y'impande zombi.
Ubu butumwa buvuga ko 'Itsinda ry'ingabo z'u Rwanda riyobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo Gen Mubarakh Muganga basuye ingabo za Jordanie. Bakiriwe n'Umuyobozi w'Ingabo muri Jordanie, Maj Gen Yousef Huneiti aho aba bayobozi bombi baganiriye ku gushimangira ubufatanye hagati y'impande zombi.'
Ubufatanye bw'ingabo z'ibihugu byombi bumaze igihe kirekire ndetse mu bihe byashize Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Jordanie, Maj. Gen Ahmed Husni Hasan Hatoqia yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Rwanda agirana ibiganiro n'Umugaba Mukuru w'Ingabo.
Uretse umubano mu by'ingabo hari n'amasezerano yasinywe muri Mutarama 2024, ajyanye no gukumira ko ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bishobora gusoreshwa kabiri, ay'ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi n'ubukungu ndetse n'ajyanye n'ubutwererane mu rwego rw'ubuzima n'ubuvuzi.
Muri Mutarama mu 2024, Umwami Abdullah II wa Jordanie, yagiriye uruzinduko mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuba Umwami Abdullah II bin Al-Hussein yaragiriye uruzinduko mu Rwanda ari iby'agaciro, ndetse ashimangira ko ibihugu byombi bisangiye indangagaciro n'intego z'iterambere zubakiye ku mahoro, ubutabera n'umutekano.