Gikongoro hiciwe Abatutsi bwa mbere mu Ukuboza 1963, bivugwa bwa mbere n'abanyamahanga bakoraga mu Rwanda, abamisiyoneri bari ku Cyanika, Kaduha no ku Kigeme.
Ibinyamakuru birenga 20 byo mu Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi, Vatican, ba Ambasaderi b'u Bubiligi n'u Bufransa bari mu Rwanda, Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare (CICR) n'abandi na bo icyo gihe bahamije ko ubwo bwicanyi ari Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damasce kuri uyu wa 21 Mata 2024 ubwo yari yifatanyije n'ab'i Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatangaje ko mu 1963 abagabo, abagore n'abana b'Abatutsi bishwe batemwe, batwikirwa mu nzu, batabwa mu nzuzi za Rukarara na Mwogo n'ubundi bugome.
Nyuma y'aho ngo Guverinoma n'Inteko Ishinga Amategeko batangiye guhakana no gupfobya iyo jenoside.
Ati 'Ipfobya n'ihakana rya Jenoside rifite inkomoko mu yahoze ari Gikongoro. Guverinoma n'Inteko Ishinga Amategeko yari iyobowe na Makuza Anastase uvuka ku Gikongoro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Lazaro Mpakaniye, ku mabwiriza ya Perezida Kayibanda batangiye gahunda ndende yo kuyobora ibikorwa by'ipfobya n'ihakana ry'iyi Jenoside yo hambere.'
Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko Gikongoro [ubu yavuyemo uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru] ari hamwe mu bice byiciwemo Abatutsi benshi mu 1994.
Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa kabiri mu turimo imiryango myinshi yazimye mu gihe aka Nyaruguru kari ku mwanya wa gatandatu.
Yasobanuye akamaro ko kuba Urwibutso rwa Murambi rushyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 50 rwarinjijwe mu Murage w'Isi wa UNESCO, byerekana ko Isi yashyize imbaraga mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasabye abaturage gufata neza urwibutso rwabo, kurusura no kwigisha abato amateka baharanira ko icyasenye ubumwe bw'Abanyarwanda kigatera Jenoside gicika burundu mu Rwanda.