Ish Kevin, Logan na Producer Olivier mu basan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru agatsiko k'abajura bibaga ibintu bitandukanye mu mahahiro manini (supermarkets), stations za essence no gushikuza abantu amatelefoni yabo.

Aba bakekwaho ibi byaha, bafungiwe kuri station za RIB za Remera, Kimihurura na Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Abafunzwe ni: Nigena Patrick [Mawaya-Yize ibijyanye na Mechanic Automobile], Badrou Rachid usanzwe ari Umukanishi w'imyaka 20 [Ni mwene Muhammed Rachid usanzwe ufite igaraje];

Hari kandi Rwigema Fred w'imyaka 19 y'amavuko, Mwizerwa Fabrice w'imyaka 20 [Yakodeshaga imodoka bakoreshaga mu bujura akabatwaramo], Niyomwungeri Pacifique [Yajyaga guhaha ibintu batwaraga] na Mugabo Frank wari ushinze gucunga imodoka bishe].

Aba basore uko ari batandatu bakurikiranyweho ibyaha bitandatu: Gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, ubujuru bukoresheje kiboko cyangwa ibikangisho, ubwinjiracyaha ku cyaha cy'ubwicanyi, kwangiza cyangwa konona ikintu cy'undi n'icyaha cy'ubuhemu.

Umuvugizi wa RIB, D. Murangira B. Thierry yavuze ko aba bose bafite ibyo bahuriyeho. Bane muri bo bavuka mu Murenge wa Kanombe mu Kagari ka Kibirizi, kandi bose bize ku mashuri abanza ya Busanza n'aho ayisumbuye biga kuri Samuduha Integrated College biga no muri Eto.

Murangi atira "Urumva bahuriye ku kintu cy'ubukanishi, byo gukora imodoka, ni ibintu bazi. Bize ibintu bijyanye, bifite aho bihuriye, ikindi bakaba bose bari mu kigero hagati y'imyaka 19 na 22,  i abana bakuriye muri karitsiye imwe."

Akomeza ati "Ikindi bahuriyeho, abenshi muri bo si ubwa mbere bakurikiranywe mu bugenzacyaha. Babanje bakurikiranwa mu nzererezi kubera imyitwarire mibi bakiri munsi y'imyaka 18...."

Murangira yavuze ko aba basore bose ari abakinishi beza byatumye bifashisha ubuhanga bafite biba abantu. RIB yiteze ko hari abazatanga ubuhamya bagaruka ku kuntu bakoranye n'aba basore, ariko bakibwa mu buryo batigeze bamenya.

Badrou Rashid niwe wari uyoboye aka gatsiko k'abajura, ni nawe muhanga muri bo. Yatangiye akorana na Se mu igaraje akajya yibamo ibikoresho mu modoka z'abakiriya babaga bajyanyeyo imodoka.

Rashid yaje gufatirwa mu bikorwa binyuranye, arafatwa arafungwa, ariko aza gutoroka. Muri Gashyantare 2023, urukiko rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cy'ubuhemu akatirwa gufungwa imyaka ibiri.

Tariki 30 Kamena 2023, Ubushinjacyaha bwamukurikiranyeho icyaha cy'ubujura kubera kwiba imodoka y'umuntu tariki 23 Kamena 2023.

Tariki 23 Nzeri 2023, Rashid yakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi muntu hakoreshejwe uburiganya. Tariki 21 Nzeri 2023, yari akurikiranyweho icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy'undi muntu, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburinganya no kwiyitirira imyirondoro.

Uyu musore yaje gutoroka ajya muri Kenya, nabwo muri Kenya ariba agaruka mu Rwanda, atangira ibikorwa by'ubujura.

Murangira B. Thierry yavuze ko hari abantu bibwe batamenye neza ko bibwe ari nayo mpamvu basaba abahuye n'iki kibazo kwegera RIB batanga ikirego.

Ati 'Ku munsi wo gukora, (kwiba) Badrou ngo afite imashini i Scana imodoka, ubundi akamenya aho moteri iri akayifunga nyira yo ntabe akibashije kuyatsa. Umwe muri bagenzi be, bakorana yabaga ari aho, akaza akabaza nyiri imodoka, ngo bamufashe.'

'Ubwo yakwemera rya tsinda rya Badrou rigahita riza rigakuramo 'sencers' 'imodoka bagashyiramo izapfuye, sencer imwe igura 300,000 frw kandi imodoka irimo sencers 2, ubwo bagahita bamuca 600,000 frw bakamushyiriramo za zindi ze bamwibye.'

Aba bajuru babwiye ubugenzacyaha ko nibura ku munsi bashobora kwiba ibikoresho by'imodoka eshanu. Bavuze ko nyuma yo kwiba, bajyaga kwishismisha mu mafaranga bakuyemo bakajya gukodesha 'Apartments' ahantu hihariye, bagatumizaho inkumi ndetse aya mafaranga bavuze ko bayasangiraga n'abasitari (abantu bazwi cyane).

Murangira yavuze ko batunguwe no kumva ko mu bantu bishimishaga muri aya mafaranga yavuye mu bujura harimo n'abasitari. Ati " Byaranadutangaje hariho abasitari basangira, aba bantu b'abanyamuziki muzi ndaza kubabwira amazina y'abo, muri 'Apartments' mu Kagarama hariya, bakabatumira, bakarara banywa basangira amafaranga y'amajurano."

Aba bajura kandi bashikuzaga telefoni abantu banyuranye, ndetse bajya kuri sitasiyo ya 'Essence' bagashyira 'essence' mu modoka z'abo bakagenda batishyuye.

Ibizamini byagaragaje ko Niyigena Patrick, Mizerwa Fabrice, na Mugabo Frank bafite ikigero cyo hejuru cy'uromogi mu maraso yabo-Aba bose barapimwe.

Aba basore batandatu bavuze ko ibikorwa by'ubujura babikoreraga Kicukiro, Kagarama, mu Bugesera, Kimironko, Masaka, Kanombe, Gasabo, Kinyinya, Remera, Rwamagana n'ahandi.

Bavuze ko nyuma y'umunsi bajyaga kuryoshya bishimira amafaranga babaga bakuye mu bikorwa by'ubujura. Murangira yavuze ko aba basore bajyaga muri Supermarket bagakuramo inzoga zihenze ziri hejuru y'ibihumbi 200 Frw kuri buri umwe. Â Ã‚ 

Avuga ko mu bantu basangiraga n'aba bajuru harimo n'umuraperi Ish Kevin. Murangira ati "Naje gutangazwa no kuba basangiraga n'uwitwa Ish Kevin. Hariya mu nzu y'i Kagarama akabakira, n'uwitwa Logan...N'uwitwa Olivier usanzwe ari Producer bagasangira ijoro ryoshye, baryoshya. Muri macye urasangira n'abantu iby'ibano, muri macye uri umufatanyacyaha. Ku muntu tuzi w'abasitari, kugira amakenga ni ngombwa."

Murangira yavuze ko ubwo bafataga aba bajura batari kumwe na Ish Kevin, Logan na Olivier. Ati "Ngirango wenda bagize amahirwe iyo baza gufatirwa nk'aho ngaho, abo bose baba baragiye, kuko ni abafatanyacyaha. Basangiraga n'abantu, ibintu by'ubujura, byaturutse mu bujura."

Icyo amategeko ateganya:

Icyaha cyo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo gihanishwa igihano kiri hagati y'imyaka 7 n'imyaka 10.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy'ubujuru bukoresheje kiboko cyangwa ibikangisho, gihanishwa hagati y'imyaka 5 na 7.

Icyaha cy'Ubwinjiracyaha ku cyaha cy'ubwicanyi gihanishwa igihano cy'igifungo kugera ku myaka 25.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi muntu hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 2 n'imyaka 3.

Icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy'undi gihanishwa igifungo cy'amezi abiri n'amezi atatu n'aho icyaha cy'ubuhemu gihanishwa imyaka iri hagati y'itatu n'itanu.

RIB yerekanye agatsiko k'abajura bibaga ibintu bitandukanye mu mahahiro manini (supermarkets), stations za essence no gushikuza abantu amatelefoni yabo
Aba bakekwaho ibi byaha bafungiwe kuri station za RIB za Remera, Kimihurura na Kicukiro-Ibi ni ibikoresho bakoreshaga mu bujura birimo na 'Plaque'
Murangira Thierry yavuze ko RIB ifite ubushake, ubumenyi n'ubushobozi bwo kurwanya ibyaha, asaba buri wese kwitonda igihe ashaka kwishobora mu bugizi bwa nabi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141550/ish-kevin-logan-na-producer-olivier-mu-basangiraga-ibyibano-nabasore-6-bakekwaho-ubujura-b-141550.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)