Mu myaka itanu iri imbere, iri shoramari rizaba rimaze gutanga akazi ku bantu 40,198, ibizarushaho kuzamura ubukungu bw'igihugu no kugabanya umubare w'abashomeri mu Rwanda.
Mu ishoramari rikomeye ryanditswe muri uwo mwaka harimo iry'uruganda rwa BioNTech ruzajya rukorera inkingo zitandukanye mu Rwanda, zikoherezwa hirya no hino muri Afurika.
Hashyizweho gahunda ya Rwanda Global Business Services (GBS) byitezwe ko izarema imirimo ibihumbi 10 kugera nibura mu 2030.
Umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub watangiye ibikorwa aho ugamije gukora ubuhinzi bugezweho, kugira ngo uhaze isoko ry'u Rwanda ndetse unongere umusaruro w'ubuhinzi woherezwa mu mahanga.
Mu bijyanye n'ubukerarugendo, u Rwanda rwinjije miliyoni 620$, inyongera ya 36% ugereranyije n'amafaranga yari yinjiye mu 2022.
38% by'aya mafaranga yinjiye aturutse mu bukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru (leisure segment), akaba angana na miliyoni 236$. Iyi ni inyongera ya 48% ugereranyije n'ayinjiye mu 2022, mu gihe yiyongereye ku kigero cya 19% ugereranyije na 2019.
U Rwanda ruri gushyira imbaraga muri ubu bwoko bw'ubukerarugendo, ahanini kuko rufite ibikurura ba mukerarugendo bitaboneka ahandi, birimo nka Pariki Nkuru y'Ibirunga.
Muri iyi Pariki icumbikiye ingagi, abakerarugendo 25,927 barayisuye mu 2023, aho biyongereye ku kigero cya 29,4% ugereranyije n'abari bayisuye mu 2022.
Pariki ya Nyungwe nayo yinjijwe muri pariki ziri mu Murage wa UNESCO, ibizayongerera amahirwe yo kubasha gukurura ba mukerarugendo, bazaza bakurikiye uwo mwihariko yahawe.
Mu bijyanye no kwakira inama mpuzamahanga, muri gahunda ya MICE, u Rwanda rwakiriye inama zikomeye 160 zitabiriwe n'abantu ibihumbi 65 baturutse mu mahanga.
Izi nama zinjirije igihugu miliyoni 95$, avuye kuri miliyoni 62$, inyongera ya 52% ugereranyije n'umwaka ushize.
Muri uwo mwaka kandi nibwo The Mantis Kivu Queen uBuranga yatangije ibikorwa byayo, aho yakira abifuza kugirira ibihe byiza mu Kiyaga cya Kivu.
U Rwanda kandi rwasinye amasezerano y'ubufatanye agamije kurushaho kurufasha kugera ku ntego zarwo.
Muri ayo masezerano, harimo nk'ayo rwasinye na Bayern Munich, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda. Aya masezerano azamara imyaka itanu, akaba agamije guteza imbere impano z'umupira w'amaguru ndetse no guteza imbere ubukerarugendo bw'u Rwanda.
Binyuze muri Visit Rwanda kandi, u Rwanda rwasinye amasezerano na Veteran Clubs World Championship (VCWC) azatuma mu Rwanda habera Igikombe cy'Isi cy'abahoze bakina umupira w'amaguru.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rwasinye amasezerano na Global Citizen Partnership yo gutangiza Move Afrika, ubu bukaba ubukangurambaga bugamije gufasha mu guhanga imirimo binyuze mu myidagaduro ndetse no kwihangira imirimo. Ni amazerano azamara imyaka itanu.
Umusaruro uturuka mu byoherezwa mu mahanga wariyongereye
Kugabanya ikinyuranyo kiri hagati y'ibyo u Rwanda rutumiza n'ibyo rwohereza mu mahanga ni kimwe mu biraje ishinga Leta y'u Rwanda, ari no muri urwo rwego umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga ukomeje kwiyongera.
Mu 2023, ibicuruzwa na serivisi u Rwanda rwohereje mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyari 3.5$, inyongera ya 17.2% ugereranyije na 2022.
Amabuye y'agaciro, sima, ikawa n'icyayi byiganje mu byo u Rwanda rwohereje mu mahanga.
Uretse ibyoherezwa mu mahanga, umusaruro w'ibikorerwa bikanacuruzwa mu Rwanda ukomeje kwiyongera. Urubuga rwa Rwanda Mart rucururizwaho ibicuruzwa na serivisi zikorerwa mu Rwanda rukomeje kwaguka, kuko ibigo bito n'ibiciriritse birenga 800 birukoresha mu gucuruza ibicuruzwa birenga 4,586 biri kuri urwo rubuga.
Iterambere ry'ubucuruzi rishingira ku ngingo zitandukanye, zirimo uburyo igihugu runaka cyorohereza ubucuruzi. Mu ngingo zoroshya ubucuruzi harimo kubahirizwa amategeko, ari naho u Rwanda rukomeje kwitwara neza.
Muri raporo ya 'The World Justice Project Rule of Law Index' igaragaza uburyo ibihugu byubahiriza amategeko ku rwego rw'Isi, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, ikigaragaza ubushatse bwa Leta mu gushyiraho uburyo bwo kubahiriza amategeko.
U Rwanda kandi ruyoboye ibindi bihugu bya Afurika ku rutonde rwa Visa Openness Index, rugaragaza uburyo ibihugu byorohereza abifuza kubiganamo, yaba abaje mu bushabitsi ndetse no gusura ibyiza by'igihugu.
Muri Werurwe umwaka ushize kandi hashinzwe One Stop Center ivuguruye, ihuriyemo ibigo 22 ndetse igatanga serivisi zigera muri 440, zirimo n'izorohereza abashoramari gukoresha amahirwe atangwa n'Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).
Muri gahunda yo guhanga imirimo no kongera ubumenyi, bimwe mu bigo byanditswe muri RDB byabashije gufasha urubyiruko kubona akazi, birimo nka TexExperts ikoresha abantu 500 bafite ubuhanga mu bijyanye na software Engineering.
Kinvests Ltd yahaye akazi abantu 408 mu gihe C&D yatanze akazi ku bantu 500. RwandMoz yatanze akazi ku bantu 134 mu gihe Auto Group yahaye akazi abantu 613.
Abakora mu nzego z'imari bahawe amahugurwa azarushaho kubafasha kunoza imirimo yabo, mu gihe abantu 17,773 biyandikishije muri gahunda ya Kora Jobportal igamije guhuza abifuza akazi n'abagatanga.
Imirimo igera 8,580 yashakiwe abakozi mu gihe Abanyarwanda 211 bashakiwe amahirwe yo kubona akazi mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu na Qatar.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishoramari-ryanditswe-mu-rwanda-ryiyongereyeho-50-mu-2023