Isimbi avuga ko umugabo yasabye Imana ari we yamuhaye kuko Shaul Hatzir yujuje 98% by'ibigize umugabo yahoraga asaba Imana.
Aba bombi bavuga ko bahuye bwa mbere tariki 15 Mutarama 2018 kuri Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre aho Isimbi yari ari ategereje taxi imutwara nyuma y'uko inama yari avuyemo irangiye.
Icyo gihe Shaul Hatzir nawe yahageze ari mu nama itandukanye n'iyo Isimbi yari avuyemo.
Ubwo uyu mugabo yari mu biganiro yabonye ku ruhande umukobwa usa neza arangazwa n'ubwiza bw'uyu munyarwandakazi abanza kugira ngo akomoka muri Ethiopia.
Shaul Hatzir wari umaze ibyumweru bibiri mu Rwanda, uko yakomezaga kwitegereza Isimbi rimwe na rimwe bagahuza amaso, ibitekerezo byamubanye byinshi muri we yibaza uko aramuvugisha dore ko muri we yatekerezaga ko atazi n'Icyongereza.
Ati ' Duhura hari mu 2018 nari mu kazi , nari mfite inama muri Kigali Convention Centre ubwo inama yari irangiye nibwo namubonye yicaye hafi ubwo yari arangije inama , naravuze nti uyu mukobwa arasa neza , numvise avuga Icyongereza ndabyishimira kuko ni ubwa mbere nari mbibonye mu Rwanda umukobwa mwiza uzi Icyongereza.'
'Naravuze nti icyo ngomba gukora ni ukwirekura nkajya kumuvugisha, ni uko byagenze ndagenda mubaza izina, natekerezaga ko ari Umunya-Ethiopia kubera ukuntu ajya gusa nabo.'
Nyuma bakomeje kuganira , ahita amusaba niba bazasangira ibya nimugoroba ku munsi ukurikiyeho.
Isimbi yavuze ko yatunguwe no kumenya ko umugabo uje amugana akomoka muri Israel.
Ati 'Inama nari ndimo yari yarangiye kare nicaye ntegereje Taxi nyuma nkabona umugabo uri kunyitegereza tugahuza amaso , nyuma aza kumvugisha ambaza niba ndi umunyarwandakazi , mubajije aho akomoka ambwira ko ari muri Israel ndikanga nti 'Yee , Yesu!, ni uko twakuhuye.'
Nyuma yo guhuza urugwiro bamaze no kumenyana aba bombi bahisemo kubana mu nzu imwe iri muri Vision City, tariki 4 Kanama 2018 bategura gahunda zo kurushinga.
Mu 2019 nibwo Shaul Hatzir yambitse impeta Isimbi Model , nyuma yaho mu Ugushyingo uyu mugabo yajyanye umukunzi we muri Israel bajya gusura umuryango we no kumutembereza ahantu hatandukanye hanze y'u Rwanda.
Mu 2021 nibwo baguze inzu yabo bwite banasezerana mu mategeko , nyuma yaho tariki 20 Gashyantare 2022 bakora ubukwe bwabereye muri Kigali Convention Centre.
Shaul Hatzir avuga ko kuba yarasanze Isimbi afite umwana w'umuhungu ntacyo bimutwaye ndetse uwo mwana amufata nk'uwe kandi ajya avugana na se w'uwo mwana babanye neza.
Ati 'Ni umusore mwiza, twarahuye turaganira , nta kibazo dufitanye kuko ni iby'agaciro cyane ku mwana kumenya se wamubyaye , ni byiza mu buzima kandi turabyishimira, uko bakomeza kuvugana ni ko natwe bitugendekera neza, nishimira ko ari mu buzimwa bwe.'
Isimbi avuga ko akivugana n'umusore babyaranye ndetse iyo adahari umugabo we amuhamagara uri hafi akajya gufata umwana ku ishuri kandi ko bose babanye neza.
Kugeza ubu Shaul Hatzir na Isimbi nta mwana bafitanye gusa bizera ko urubyaro rutangwa n'Imana ndetse ubu batangiye urugendo rwo gushaka uko byarana abana babiri bifuza.
Shaul Hatzir avuga ko yakuruwe n'ubwiza bwa Isimbi ndetse bamaze kumenyana yakunze uburyo ari umugore ukomeye, uzi icyo ashaka, akunda uburyo azi kwirwanaho n'uburyo ahora ashishikajwe no kwiga ibintu bishya.
Akomeza avuga ko ibi bituma bahuza cyane ndetse yizera ko ari we mukunzi yateguriwe n'Imana.
Isimbi avuga ko umugabo we ari umuntu utuje cyane ukunda kuzamura ibiganiro bya by'ubucuruzi cyane 99% by'ubuzima bwe ni byo aba yibereyemo.
Shaul Hatzir ahora ashaka kumenya ikinyarwanda kugira ngo abone uko avugana na Nyirakuru wa Isimbi kuko ari umubyeyi yishimiye cyane, amwita 'Mukeceru cyangwa Nyogokuru.'
Uko Imiryango yakiriye urukundo rwabo
Shaul avuga ko abavandimwe be babiri asigaranye bishimiye Isimbi cyane ku buryo bashyigikiye urukundo rwabo ndetse bamukunda cyane.
Ati 'Umuryango wanjye warabyishimiye , umuryango nsigaranye ni abavandimwe babiri , umwe yageze hano yaramukunze cyane , bose ariko baramukunda , twarabasuye muri Israel , Isimbi ni umwe mu bagize umuryango, ku ruhande rwanjye byari byiza.'
Isimbi we avuga ko umuryango we utatunguwe no kubona agiye kubana n'umugabo w'umunyamahanga.
Ati'Ku ruhande rwanjye ntabwo batunguwe no kubona ko umugabo wanjye ari umunyamahanga , ikintu cyabatunguye ni uko bamenye ko akomoka muri Israel.'
'Umuryango wanjye wari uziko nyuma yo kubyara umwana ntazashyingiranwa n'umugabo w'imbere mu gihugu rero ntabwo byabatunguye, icyabatunguye ni uko ari uwo muri Israel igihugu bavuga ko ariho Yesu akomoka.'
Gusa Nyirakuru wa Isimbi ntiyishimiye uko Isimbi yari agiye kubana na Shaul Hatzir mbere y'uko bakora ubukwe yibwiraga ko umugabo amubeshya gusa nyuma yaje kubyakira.
Isimbi na Shaul Hatzir bafitanye imishinga itandukanye bakora mu Rwanda ndetse hari n'iyo bateganya gukorera mu mijyi irimo Monaco na Dubai.
Isimbi ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda, yitabiriye ibitaramo byo kumurika imideli binyuranye ndetse ni n'umwe mu bagaragaye mu ndirimbo 'Closer' yahuriyemo Meddy, Uncle Austin na Yvan Buravan.
Isimbi avuga ko ubwo hafatwaga amashusho y'iyi ndirimbo, umugabo we yari hafi aho ndetse adateze kwibagirwa uko yahoraga amwitegereza akamusekera ndetse amwereka ko bari kumwe muri icyo gikorwa cyamaze hafi umunsi wose.
Shaul Hatzir avuga ishusho ahora yibuka kuri Isimbi ari uburyo yari ameze ubwo bari basohokanye ku nshuro ya mbere, nyuma y'umunsi umwe bahuye.