Kamonyi: Bahuguwe ku kwisabira serivisi za Leta ku Irembo bitagombye ubafasha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babisobanuriwe mu bukangurambaga bwa 'Byikorere' bukorwa n'abakozi ba Irembo, bugamije guhugura no kwegereza abaturage serivisi za Leta zisabirwa ku ikoranabuhanga, bakazibona batagombeye ubundi bufasha ahubwo babyikoreye.

Ubu bukangurambaga bwa Byikorere bwatangijwe n'ikigo cya Irembo mu 2023, kuri iyi nshuro bwasubukuriwe mu Karere ka Kamonyi ho mu Ntara y'Amajyepfo, mu gikorwa cyamaze iminsi itatu, abakozi b'iki kigo basobanurira abaturage bo mu mirenge itandukanye igize aka karere uburyo bwo kwisabira serivisi za Leta babyikoreye.

Muri iki gikorwa, itsinda ry'abakozi ba Irembo ryagiranye ibiganiro n'ibyiciro bitandukanye byaba iby'ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage, ibiganiro byagarutse ku ngamba za Irembo zo guteza imbere ubukangurambaga bwa Byikorere no kunoza gahunda yo guteza imbere itangwa rya serivisi.

Ni ubukangurambaga bwibanze ku bufatanye bw'abayobozi b'inzego z'ibanze ndetse n'abakorerabushake hagamijwe gusabana n'abaturage, bakagaragaza imbogamizi bahura na zo iyo bakeneye kubona serivisi ubundi zigashakirwa umuti.

Binyuze mu nteko z'abaturage zabereye mu mu mirenge ya Rugalika na Musambira, abaturage beretswe uko bakwisabira serivisi banyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw cyangwa se kuri kode ya USSD, *909#

Iri tsinda rya Irembo kandi ryasuye abarema isoko rya Bishenyi ryo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bifashishijwe indangururamajwi z'iri soko, abagera kuri 500 bayikurikira umunsi ku wundi na bo babwirwa uko kubona serivisi za leta ziri ku ikoranabuhanga bidasabye ubufasha.

Uretse kuganira ku bijyanye n'uko babona serivisi za leta babyikoreye, Irembo yaganirije abaturage kuri gahunda ya NTUYARENZE, igamije kwereka abasaba serivisi zishyurwa, ibiciro ntarengwa ndetse no guhangana na ba rusahuriramunduru.

Irembo yanasuye Umurenge wa Runda, abakozi bayo baboneraho kwigisha urubyiruko uburyo bakwisabira serivisi za leta banyuze ku mbuga z'iki kigo, gahunda yari igamije guha urubyiruko ubumenyi busabwa rukajya rwisabira serivisi aho kujya gushaka abandi bazibaha, ibintu bisaba amafaranga yarakwiye gukoreshwa mu zindi gahunda.

Ku munsi mpuzamahanga w'abagore, itsinda rya Irembo ryakoranye n'abagore bo mu Murenge wa Musambira na none muri gahunda yo kubereka uko babyikorera, bakabona serivisi za leta bifuza, intego yari ukubafasha kubona serivisi za Mituweli, hifashishijwe uburyo bwa kode ya USSD (*909#). Iyi gahunda yafashije abagore kumenya uburyo bwo kwishakira ibisubizo muri serivisi z'ubuvuzi.

Mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi, iyi gahunda yageze ku ntego yayo, aho abaturage basaga 1000 bahuguwe ku buryo bwo kugera kuri serivisi za Leta, bakoresheje USSD na murandasi

Urubyiruko rwo mu Murenge rwa Mugina rwabonye amahirwe yo kwiga uburyo bwo gusaba serivisi zitandukanye zirimo kwiyandikisha mu kizamini cyo gutwara ibinyabiziga no gusaba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Irembo igagaza ko Byikorere ikomeje gahunda yayo yo kongerera abaturage ubushobozi no kunoza imitangire ya serivisi mu karere ka Kamonyi n'ahandi.

Ikigo Irembo gikomeje kwifashishwa cyane n'abaturage bashaka serivisi za leta cyane ko kugeza ubu ku rubuga IremboGov habarizwa serivisi zirenga 100 kandi abaturage bashobora kuzibona hishishijwe ikoranabuhanga.

Ubu bukangurambaga bwari bugamije gushishikariza abaturage kujya bisabira serivisi ku Irembo
Ni ubukangurambaga bwabereye mu mirenge itandukanye yo muri Kamonyi
Abaturage berekwaga uko bakoresha telefone zabo bakisabira serivisi
Abakozi ba Irembo bifashishije Radiyo y'isoko rya Bishenyi batanga ubutumwa bwa Byikorere ku baturage barirema



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-bahuguwe-ku-kwisabira-serivisi-za-leta-ku-irembo-bitagombye-ubafasha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)