Ni igikorwa cyahuriranye no kwibuka ku nshuro ya 30, Abatutsi biciwe ku musozi wa Bibare. Uyu musozi uherereye mu yahoze ari segiteri Bitare, Komini kayenzi. Ubu ni mu Murenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi.
Tariki 18 Mata mu 1994, uyu musozi wahungiyeho Abatutsi barenga ibihumbi 10 bo muri komine Rutobwe, Nyabikenke, Marenga na Komine Musambira.
Bukeye bwaho batangiye kugabwaho ibitero bagerageza kwirwanaho, uwitwa Muyumbu ajya gutabaza kuri Komine Kayenzi tariki 22 haza igitero gikomeye cyane cyari kirimo abasirikare n'abapolisi na Burugumesitiri wa Komine Kayenzi, Barubucyeye Jean, hiyongeraho ibindi bitero birimo icyaturutse Rutobwe, icya Nyabihunira n'icyaturutse mu i Raro.
Abarokeye kuri uyu musozi bavuga ko uwo munsi wari nk'imperuka kuri bo kuko Interahamwe zaje zikabatema, abagore zibatera ibisongo mu myanya ndangagitsina, abandi zibatera ipasi ku mabere no mu gitsina.
Dr Karangwa Desiré, watanze ikiganiro cy'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuba imyaka ibaye 30, buri gikorwa cyo kwibuka kibonekamo amasanduku arimo imibiri iri bushyingurwe mu cyubahiro.
Ati 'Twifuzako ababishe bashyira agatima impemberero batanga amakuru imibiri igashyingurwa mu cyubahiro, mu gihe cyo kwibuka tukajya tuza nta masanduku.'
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Alice Kayitesi yashimiye ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, asaba abafite amakuru y'ahajugunywe Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Ati 'Turanabyoroshya cyane, nimushaka mwandike agapapuro mukajugunye ahanyura abantu. Iyo muhaturangiye turagenda tukabashaka. Amahitamo yacu ni ukubaka u Rwanda rutekanye mureke n'iki gikorwa tugifatanyemo hanyuma tugisoze. Imibiri y'Abatutsi yaba icyandagaye hirya no hino tuyishyingure mu cyubahiro.'
Mu mibiri 495 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bunyonga harimo imibiri 11 yabonetse mu Murenge wa Karama, ibiri yabonetse mu Murenge wa Kayenzi n'imibiri 482 yimuwe mu Rwibutso rwa Rutobwe muri gahunda yo guhuza inzibutso, mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bunyonga hari hasanzwe hashyinguye imibiri 12 864, bivuze ko yose hamwe yabaye 13 359.