Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Uwiringira Marie Josee yasabye abaturage b'Umurenge wa Nyarubaka n'inshuti zabo baje kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, guharanira ko buri wese yumva akamaro ko kwibuka kandi akabigira ibye. Yabasabye kuzirikana ko Igihugu gikenewe atari ikirangwamo Ingengabitekerezo ya Jenoside n'andi macakubiri. Ahamya ko; Imiyoborere myiza ya Leta y'Ubumwe irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame  itanga icyizere cy'uko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Kwibuka i Nyarubaka, byabanjrijwe no kunamira ndetse no gushyira indabo ahari ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kagari ka Gitega, aho by'umwihariko aha hiciwe abana b'Abahungu basaga 100 bambuwe ababyeyi babo.
Visi Meya Uwiringira Marie Josee wari umushyitsi mukuru, yasabye buri wese yaba Uwarokokeye i Nyarubaka, yaba se Umuturage wa Nyarubaka kuzirikana no kutibagirwa Amateka n'Ubukana Jenoside yakoranywe, by'umwihariko kuzirikana Abana b'Abahungu kuri ubu bagombye kuba ari Amaboko yubaka Igihugu ariko bakaba barambuwe ubuzima, bakicirwa aha i Nyarubaka.
Yagize kandi ati' Kwibuka ni Igikorwa cyo gusubiza abishwe agaciro bambuwe kandi iki gikorwa cyo kwibuka ni igikorwa kizahoraho kuko iyo twibuka Abacu bazize Jenoside, dushyiraho ko tutazabibagirwa. Ni Ikiriyo twacanye kandi tutazigera dukura kuko aya mateka twifuza ko buri Munyarwanda wese uzaba muri kino Gihugu azayamenya kugira ngo agire uruhare no guhangana n'Ingengabitekerezo ya Jenoside n'andi macakubiri ashobora gucamo Umuryango Nyarwanda'.
Yashimiye Abaturage, Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarubaka ndetse n'Abafatanyabikorwa bakorera muri uyu Murenge uburyo bakomeje kwitwara neza muri gahunda'UBUDAHERANWA' yatangijwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi muri iki gihe cy'iminsi 100 yo Kwibuka. Yabibukije ko Gahunda y'Ubudaheranwa igamije kwegera no kuba hafi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko Abatishoboye n'Abanyantege nke.
Yakomeje agira ati' Muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30, turakomeza guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi dufata mu mugongo Abayirokotse, twimakaza umuco w'Amahoro, twamaganira kure ibikorwa byose n'amagambo agaragaramo Ingengabitekerezo ya Jenoside'.
Yashimiye Abaturage ba Nyarubaka uburyo bakomeje kwitwara muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kuva hatangizwa icyumweru cyo Kwibuka nta ngengabitekerezo ya Jenoside cyangwa se ibindi bikorwa byibasira Abarokotse Jenoside byagaragaye aha i Nyarubaka. Ni mu gihe mu karere hamaze kugaragara Ingengabitekerezo ndetse n'ibikorwa bibi bigera ku 10 byibasiye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye buri wese kugira uruhare mu mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta cyiza cyayo.
Yasabye ndetse yibutsa; Abakuze, Urubyiruko, Abarezi, Abanyamadini, Abafatanyabikorwa n'abandi bose bagira uruhare mu kuganuriza Abaturage kwibuka uruhare rwabo mu kubaganiriza babibutsa ko' Dukeneye Igihugu kitarangwamo Ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa andi macakubiri yacamo Abanyarwanda ayo ariyo yose'.
Yagize kandi ati' Mu miryango, Ababyeyi ni ngombwa ko baganiriza abana babo bakababwiza ukuri ku Mateka, bakabigisha Urukundo n'Ubumwe kuko arirwo murage dukwiye kubakiraho Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda'. Yakomeje yibutsa buri wese ko Umuyobozi bw'Igihugu nta na rimwe buzigera bwihanganira uwo ariwe wese uzagaragarwaho Ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ikindi gisa nayo.
Visi Meya Uwiringira, yasabye buri wese guharanira Kwigira, kurinda ibyagezweho, kubungabunga Umutekano no kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu byubakiye ku miyoborere myiza kuko;'Amahitamo y'Abanyarwanda ni ukuba Umwe, kureba kure no kubazwa Inshingano'. Yashimiye Ubwitange bw'Inkotanyi n'Ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zikabohora u Rwanda zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Amwe mu mafoto yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi aha i Nyarubaka;
Munyaneza Théogène