Kamonyi-Runda/Kwibuka30: Inkotanyi mwarakoze, muri Igihango ku bo mwarokoye, muri Igihango ku Gihugu-Mwenedata/Ibuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(IBUKA) mu karere ka Kamonyi, Zakariya Mwenedata yabwiye Abanyerunda, inshuti zabo zaje kubafata mu mugongo mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ko iyo itaba FPR-Inkotanyi, iyo hataba Ingabo zari iza RPA, ntawe uba uri Kwibuka. Yibukije ko hari Igihango bafitanye n'Inkotanyi ndetse n'Igihugu.

Zakariya Mwenedata, ahamya ko Abanyarwanda by'umwihariko Abarokotse Jenoside nta kudohoka ku'Kwibuka'. Ati 'Tugomba gukomeza kwibuka kugira ngo tutazima kuko ari yo nzira nyayo n'inkingi ikomeye y'Ubumwe bw'Abanyarwanda ndetse bidufasha gushyiraho inzitiro z'uko twakwitwara mu bihe biri imbere, bitandukanye n'abayihakana n'Abayipfobya aho baherereye hose'.

Yakomeje yibutsa buri wese waje Kwibuka ko Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu mateka ya None, Ahashize ndetse n'Ahazaza, haba ku bariho uyu munsi ndetse n''Abazadukomokaho bose'.

Avuga ko urugendo Abatutsi bakoze bicwa, bava ahatandukanye bajya kurohwa muri Nyabarongo n'ahandi bajugunywe, agaciro bakwiye uyu munsi ari umwanya wo ku bibuka ndetse no kujya gushyira indabo aho biciwe, aho bajugunywe.

Abato n'Abakuru bitabiriye ari benshi Kwibuka i Runda.

Agira kandi ati' Amahitamo twagize yari ayo kwicwa neza, Imana n'Inkotanyi baba mu ruhande rw'abahigwaga bamwe bararokoka. Ibi byose biduha inshingano ziyongera ku zaburi munsi z'abo tugomba kuba bo no kuba abahamya b'ibyatubayeho ndetse no kuzirikana isano dufitanye n'Igihugu cyacu. Uyu munsi duhagaze duhamya ibyatubayeho kandi tuzakomeza kubihamya'.

Zakariya Mwenedata, ashimira ibyakozwe ndetse n'ibikomeje gukorwa na Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, haba ibikorerwa Impfubyi, Intwaza, Abapfakazi, Abasigiwe ibikomere n'ubumuga ndetse n'abakomeje guhura n'ibibazo by'ihungabana. Asaba ko hakwiye gushakwa impamvu nyamukuru ikomeje kuzamura ibibazo by'ihungabana ndetse hagashyirwaho ho ingamba z'igihe kirekire zo gukumira no gushaka ibisubizo ku bibazo bitera ihungabana.

Ashimira Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi uko bakomeje kuba hafi Abarokotse Jenoside batishoboye cyane cyane ku bijyanye n'Amacumbi ataraboneka kuri bamwe ndetse n'ashaje. Ashimira by'umwihariko inzego z'Umutekano uruhare zigira umunsi ku wundi, haba ku mutekano w'Abarokotse ndetse no gukurikirana no kudaha icyuho uwagaragarwaho n'ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ibindi bikorwa nkana byo kwangiza no kwibasira mu buryo bumwe cyangwa ubundi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mwenedata, ashimira Ubuyobozi bw'Umurenge wa Runda, Abaturage ndetse n'Abafatanyabikorwa uburyo bateguye Igikorwa cyo Kwibuka. Abibutsa ko gutegura neza Umunsi wo Kwibuka kandi abantu bakitabira, bihesha agaciro imbaga y'Abatutsi bishwe muri Runda kandi bigatanga icyizere ko n'ibibazo bindi byagaragara bafatanyiriza hamwe mu kubishakira umuti.

Avuga kandi ati' Turiho ku bw'iki Gihugu nk'inkingi remezo yo kubaho, gukomera, Kwibuka Twiyubaka. Twiteguye gutanga imbabazi ku wo ariwe wese ushobora guhamanya n'umutima we akazikura ku mutima nta gahato kuko icyabonye ikibi no gutanga imbabazi ntabwo byatunanira'.

Ashimangira ko Kwibuka ari na kimwe mu binyetso byo guhinyuza Abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kuyihakana umunsi ku wundi. Ashimira buri wese wagize icyo akora mu bushobozi bwose yari afite kugira ngo hagire Umututsi urokoka. Ahamya ko abarokotse ari abagabo bo guhamya iyo neza y'abagize Ubumuntu. Yagize kandi ati' Ni mutwaze kandi mudadire dukomeze Kwibuka Twiyubaka'.

Amwe mu mafoto yaranze Kwibuka. Habanje urugendo, aho bagiye gushyira indabo muri Nyabarongo ahajugunywe Abatutsi benshi muri Jenoside;

Bageze ahabera igikorwa cyo Kwibuka, bafashe umunota wo kwibuka.

Hacanywe urumuri rw'icyizere.

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/04/16/kamonyi-runda-kwibuka30-inkotanyi-mwarakoze-muri-igihango-ku-bo-mwarokoye-muri-igihango-ku-gihugu-mwenedata-ibuka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)