Kigali: Pasiteri yacunze ku jisho abayoboke b'itorero rye ahita agurisha urusengero basengeragamo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abayoboke b'Itorero Iriba ry'Ubugingo basengeraga mu rusengero rwubatse mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo mu udugudu wa Ruraza, baratabaza nyuma y'uko Pasiteri wabo abaciye mu rihumye akagurisha urwo rusengero basengeragamo.

Abao bayoboke b'iri torero, bavuga ko muri 2014 ari bwo bitanze bubaka uru rusengero ariko tariki 19 Mata uyu mwaka batunguwe no kumva ko Pasiteri wabo witwa Mukarunanira Jeanne d'Arc yararugurishije miliyoni 20 Frw.

Nk'uko TV1 ibitangaza, aba bayoboke bavuga ko ibyo byose byakozwe mu bwiru batabigizemo uruhare nk'itorero.

Pasiteri wari umuyobozi wabo, yagarutse mu ijoro atwara n'ibikoresho byose byari birimo ahita aburirwa irengero ndetse agakuraho na telefone ye ngendanwa.

 

 



Source : https://yegob.rw/kigali-pasiteri-yacunze-ku-jisho-abayoboke-bitorero-rye-ahita-agurisha-urusengero-basengeragamo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)