Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024, nibwo uyu murambo w'uyu mugabo wagaragaye umanitse mu mugozi mu giti giherereye hagati y'ingo ziri mu Mudugudu wa Birama mu Kagari ka Kimisagara.
Nyakwigendera yagaragaye ari mu mugozi mu giti ndetse yambaye akenda k'imbere gusa.
Bamwe mu batuye muri aka gace babwiye IGIHE ko uyu mugabo bamubonanye n'indaya ni mugoroba wo ku wa Kabiri hafi y'aho umurambo we wagaragaye ndetse bakekwa ko yishwe bitewe n'uko no munsi y'ibirenge bye hasaga neza nk'aho atigeze akandagira hasi.
Bavuga ko umurambo w'uyu mugabo wari ufite amaraso ku gitsina bakaba aribyo bagenderaho bemeza ko yishwe.
Uwamohoro Clémentine yagize ati 'None se koko umuntu yaba yiyahuye akabanza agakuramo imyenda yose n'inkweto? ikindi munsi y'ibirenge bye hasaga neza ubona ko atigeze akandagira hasi gusa hano hari ubugome bukabije.'
Yongeyeho ko uyu mugabo akeka ko hari abantu bamwishe bamujyana aho umurambo we wagaragaye bamushyira mu mugozi mu gusibanganya ibimenyetso.
Umugabo utuye muri aka gace witwa Egide Kanamugire, yavuze ko hari umukomisiyoneri wamubwiye ko yabonye uyu nyakwigendera ari kumwe n'indaya ku mugoroba wo kuwa Kabiri.
Ati 'Hari umugabo w'umukomisiyoneri watubwiye ko yamubonanye n'indaya ni mugoroba ntitwabiha agaciro ariko ubu mbonye ko ari byo, njye nabonye nyakwigendera mu gitondo aho yari ari afite amaraso ku gitsina.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yabwiye IGIHE, ko uyu mugabo batari bamenya imyirondoro ye ndetse inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.
Ati 'Turacyakurikirana hari inzego z'umutekano zirimo zirabikurikirana turacyategereje kugira ngo twumve ibisubizo biduha.'