Kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio yavuze ko amagambo yatangajwe na perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] ari kimwe mu byabateye imbaraga bibafasha gusezerera iyi kipe.
Hari mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro aho Gasogi United ejo hashize yari yasuye Police FC.
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, mbere ya wo perezida wa Gasogi United, KNC akaba yari yavuze ko yizeye gusezerera iyi kipe y'abashinzwe umutekano mu gihugu, ni mu gihe yari imbere n'igitego 1-0 yayitsinze mu mukino ubanza, bivuze ko yasabwaga kunganya gusa.
Si ko byaje kugenda kuko Police FC yaje kumutsinda 1-0, biba 1-1 hitabazwa penaliti maze Police FC ikomeza kuri penaliti 4-3.
Nyuma y'uyu mukino, kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio yabwiye ISIMBI ko bari biteguye cyane, ndetse ko amagambo perezida wa Gasogi United yatangaje mbere y'umukino ari kimwe mu byabongereye imbaraga.
Ati "Yego ni bimwe mu byaduhaye imbaraga. Akenshi iyo yavuze cyane [KNC] baraza bakabitubwira, ariko iyo yavuze akenshi turamutsinda na we arabizi."
Yakomeje avuga ko umukino wa nyuma bazahuramo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports batagomba kuwusuzugura, bagomba kuwufata nk'umukino ukomeye.
Ati "Tugomba kuwufata nk'umukino ukomeye, ntabwo twavuga ngo Bugesera FC iroroshye, tugiye kwitegura ku buryo igikombe tugitwara."
Kuba bazahura n'umutoza Haringingo Francis watoje iyi kipe ndetse ufite ibi bikombe 2, yavuze ko ari umutoza mwiza ariko na bo kugera ku mukino wa nyuma babikoreye.
Ati "Haringingo ni umutoza mwiza, ni umutoza wantoje kandi afite ubunararibonye mu gikombe cy'Amahoro ariko natwe kuba tugeze ku mukino wa nyuma, turiteguye kandi tuzatanga umutima wose."
Police FC iramutse yegukanye iki gikombe cyaba ari igikombe cy'Amahoro cya kabiri yegukanye, ni nyuma y'icyo yegukanye muri 2015.